RFL
Kigali

Ku nshuro ya mbere, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yatanze Impeta z’Ishimwe ry’ubucuti ziswe ‘Igihango’, ku bantu icyenda babaye indashyikirwa mu gufasha u Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Innocent Muvunyi
Taliki:19/11/2017 6:57
0


Abahawe izi mpeta z’Igihango kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo, 2017, barimo abanyamahanga n’abanyarwanda bagize uruhare rukomeye mu gufasha u Rwanda mu rugamba rwo kwiyubaka. Muri aba harimo umuherwe w’umunyamerika akaba n'umushoramari Howard G. Buffet.



 

Umukuru w’igihugu yatanze izi mpeta ashingiye ku Iteka rya Perezida wa Repubulika rigena imiterere, imitangire n’imenyekanisha ry’Impeta z’Ishimwe. Abahawe Impeta y’Igihango biswe abanywanyi b’u Rwanda biganjemo abanyamahanga n’abandi bafite inkomoko mu mahanga bafite ubwenegihugu bw’u Rwanda. Bose icyo bahuriraho ni ibikorwa bakoze mu nzego zitandukanye byagiriye akamaro u Rwanda n’abanyarwanda igihe bari babikeneye cyane by’umwiharimo nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda, igihe gifatwa nk’igikomeye aho u Rwanda rwari rukeneye kongera kwiyubaka.

Aba banywanyi b’u Rwanda, ni Hezi Bezalel, Umunya-Israel wagize uruhare mu bikorwa by’ishoramari ry’abanya-Israel mu Rwanda ndetse akaba n’uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri Israel, Umunyamerika w’umuherwe akaba n’umushoramari Howard G. Buffett uzwi mu gufasha u Rwanda kwigira, binyuze mu guteza imbere ubuhinzi no guteza imbere ubumenyi mu buhinzi mu Rwanda. Uyu anafite umuryango yatangije yise ‘Howard Buffet Foundation’. Undi wahawe Impeta y’Igihango, ni Gilbert Chagoury, umucuruzi, umugiraneza ukomoka muri Leban na Nigeria.  Inshuti y’u Rwanda imaze igihe kinini John Dick we yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga, ibifite aho bihuriye n’inganda, ndetse n’iby’indege.

Mu bagize uruhare mu guteza imbere urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda hahawe impeta Umunyamerika Paul Farmer, umwe mu Umuryango ‘Partners In Health’ (Inshuti mu Buzima), ukorana na Minisiteri y’Ubuzima mu kuvura kanseri kuva mu mwaka wa 2006. Farmer yanagize uruhare mu gutangiza ibitaro bya Butaro bivura Kanseri

Umushakashatsi akaba n’umwanditsi ukomoka mu Bwongereza Prof. Linda Melvern we yambitswe impeta y’Igihango’ kubera uruhare rwe mu guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda banyuze mu itangazamakuru.

Umunyamerika waje guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda Joseph Ritchie akaza no kuyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere’ RDB’ (2007-2009) yambitswe Impeta y’Igihango’ abikesha uruhare rwe mu mishanga itandukanye igamije guteza imbere u Rwanda.

Ku rutonde rw’abahawe Impeta y’igihango’ hagaragaraho Umufaransa Alain Gauthier n’umugore we w’umunyarwanda Mukarumongi Dafroza. Aba bamenyekanye mu gukora ubushakashatsi ku madosiye y’Abanyarwanda bakekwaho kugira uruhare muri Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda babinyujije mu muryango ‘Collective of Civil Plaintiffs for Rwanda’ (CCPR). Kuva mu ntangiro za CCPR.

Nyuma yo kwambika incuti z’u Rwanda izi mpeta z’Igihango, umukuru w’igihugu yibukije ko ‘Igihango’ gisobanura ubucuti buhoraho kandi ntawe ugihemukira, avuga ko umuhango nk’uyu wo gushimira abafashije u Rwanda uzajya uba kenshi kugeza buri wese yituwe uruhare rwe kuko mu bihe bikomeye igihugu cyasabwaga kwigira no kwishakamo ibisubizo hari abakibaye hafi.

Intego y’izi mpeta ni uguha agaciro umusanzu w’intagereranywa mwagize ku buzima bw’igihugu cyacu. Iki gikorwa gitera urubyiruko imbaraga n’akanyabugabo mu guha ubuzima bwabo icyerekezo gihamye.-Perezida Kagame

Igihango ni Impeta y’Ishimwe ihabwa abantu, itsinda ry’abantu cyangwa imiryango yakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu gutsura ubucuti hagati y’u Rwanda n’amahanga cyangwa se ibikorwa byabo bikaba byarahesheje ishema u Rwanda mu ruhando rw’amahanga.

Uretse “Igihango”, izindi mpeta z’ishimwe ni iy’icyubahiro yitwa “Agaciro”, iy’umurimo yitwa “Indashyikirwa”; iy’umuco yitwa “Indangamirwa” hamwe n’iy’ubwitange yitwa "Indengabaganizi".

 

Perezida Kagame yambika Impeta y'Igihango Howard G.Buffet

Perezida Kagame yambika Impeta y'Igihango Gilbert Chagoury

Perezida Kagame yambika Impeta y'Igihango Joseph Richie

Perezida Kagame yambika Impeta y'Igihango Hezi Bezalel

Perezida Kagame yambika Impeta y'Igihango Mukarumongi Dafroza Gautier

Alain Gauthier n'umugore we Mukarumongi Daphrose Gauthier



Prof Linda yambikwa impeta y'ishimwe

Perezida Kagame yambika Igihango Umwongereza John Dick 

Ifoto y'urwibutso

Impeta y'Igihango ni uku iba iteye

Abayobozi bakuru b'igihugu bari bitabiriye uyu muhango. Aha baganiraga

Photo credits: Village Urugwiro

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND