RFL
Kigali

Ku nshuro ya mbere, Perezida Kagame azatanga Impeta y’Ishimwe yiswe 'Igihango', Impeta y’Ishimwe y’Ubucuti

Yanditswe na: Editor
Taliki:15/11/2017 11:28
0


Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Ugushyingo 2017, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, nyakubahwa Paul Kagame azaha “Igihango”, Impeta y’Ishimwe y’Ubucuti, abantu icyenda kubera ibikorwa by’ikirenga bakoreye igihugu.



Avuga kuri uyu muhango, Minisitiri w’Umuco na Siporo Julienne Uwacu yagize ati: “Igihango ni Impeta y’Ishimwe ihabwa abantu, itsinda ry’abantu cyangwa imiryango yakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu gutsura ubucuti hagati y’igihugu cyacu cy’u Rwanda n’amahanga cyangwa se ibikorwa byabo bikaba byarahesheje ishema u Rwanda mu ruhando rw’amahanga”.

Umuhango wo gutanga iyi mpeta ugengwa n’ Iteka rya Perezida wa Repubulika rigena imiterere, imitangire n'imenyekanisha ry’Impeta z’Ishimwe. Uretse “Igihango”, izindi mpeta z’ishimwe ni iy'icyubahiro yitwa “Agaciro”, iy'umurimo yitwa “Indashyikirwa”; iy'umuco yitwa “Indangamirwa” hamwe n’iy'ubwitange yitwa "Indengabaganizi".





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND