RFL
Kigali

Ku nshuro ya 5 ya Reading for Change, Afflatus Africa yazanyemo umwihariko w’abana bato AMAFOTO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:2/09/2018 14:53
0


Afflatus Africa ni urubyiruko rwishyize hamwe rufite intego yo kuzandikwa nk’umushinga utegamiye kuri Leta. Kuri ubu mu nkingi eshatu bafite mu nshingano, harimo ‘Reading for Change’ tugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga (Gusoma Bizana impinduka) yazanye umwihariko.



Iki ni igikorwa ngarukakwezi, kibera ku Kacyiru ku isomero rikuru ry’u Rwanda kimaze kuba ku nshuro yacyo ya 5 mu Rwanda. Iyabaye ku mugoroba w’ejo kuwa 6 yari iy’ukwezi kwa Kanama ni uko habayeho imbogamizi zituma yimurirwa ku itariki ya 1 Nzeri ariko bidakuyeho ko no muri uku kwezi kwa Nzeri hazabaho indi yateganyirijwe.

Affatus Africa

Reading for Change yari yitabiriwe cyane

Umwihariko wari uri muri Reading for Change ku nshuro yayo ya 5 ni uko ahantu yaberaga hahindutse kuko abitabiraga iza mbere bari bake kuri iyi nshuro bwo bakaba barabaye benshi. Ikindi ni uko hajyaga hitabira abantu bakuru gusa ariko kuri iyi nshuro hajemo n’abana bato ndetse banahawe ibihembo kuko bagize uburyo bwo kwiyerekana bakangurira abantu kugia umuco wo gukunda gusoma nk’uko Bertin uhagarariye Afflatus Africa yabitangarije INYARWANDA.

Affatus Africa

Muri iyi Reading for Change hari abana bashishikarije abantu kugira umuco wo gusoma

Affatus Africa

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa INYARWANDA, Bertin yagize ati “Iyi Reading for Change ibaye ku nshuro ya 5, twatangije kuva mu kwa 4 ni igikorwa ngarukakwezi. Agashya kabayeho ka mbere ni uko twafataga abantu 70 gusa ariko twafashe abagera muri 200; ikindi twazanyemo abana bato, dufite club y’abana bakunda gusoma detse banagize presentation berekana ibyiza by’umuco wo gukunda gusoma, ibintu bitera abakuru imbaraga cyane.”

Affatus Africa

Abana batozwa gukurana umuco wo gusoma

Abana babiri batanze ikiganiro bahawe ibihembo. Yari umukobwa n’umuhungu. Bimwe mu bihembo bahawe harimo udutabo duto tw’abana, uducamurongo, amakaramu, amakayi, amabara n’ibindi bikoresho abana bashobora gukenera birimo akaramu y’ibiti n’ibindi. Afflatus Africa ikorera Kimirironko iruhande rw’aho BK ikorera ku nzu yitwa Umuhuro House. Barahamagarira abaterankunga, abafite ibitabo, abanditsi n’abandi bose bifuza gufatanya nabo guteza imbere gahunda zitandukanye zirimo n’umuco wo gusoma kubagana bagafatanya kuzana impinduka nziza mu gihugu.

Affatus Africa

Abatanze ibiganiro bagarutse ku byiza byo gukunda gusoma

Mu biganiro byagiye bitangwa nabafite ubunararibonye butandukanye harimo abarimu bo muri za kaminuza, abanditsi batandukanye b’ibitabo baba abkora inkuru ngufi, inkuru ndende, imivugo n’imikino itandukanye ndetse na ba bana bagize uruhare mu gukundisha abantu gusoma bagaruka ku byiza byo gusigasira umuco wo gusoma cyane ko mu gusoma umuntu amenyeramo byinshi kuko ingeri zitandukanye z’uuzima ziba zibitse mu nyandiko.

Affatus Africa

Abitabiriye Reading for Change baba bitaye ku biri kuhabera

Affatus Africa

Amafoto: Sandie Imagie






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND