Ku mugoroba w’iki Cyumweru cya tariki ya 12 Kanama 2018 nibwo habaye umuhango wo gusubiza amaso inyuma kugira ngo abanyarwanda by’umwihariko abakunzi b’umukino w’amagare barebe aho bavuye naho bageze nyuma y’imuyaka icumi (10) ishize hakinwa isiganwav ryo kuzenguruka u Rwanda ku igare (Tour du Rwanda).
Ni umuhango wabereye ahakira ibirori hazwi nka Camp Kigali, umuhango waje nyuma y’amasaga macye Tour du Rwanda 2018 irangiye inatwawe n’umunyarwanda (Mugisha Samuel).
Muri uyu muhango byari ukuganira ku itera mbere ry’umukino w’amagare mu Rwanda kugeza ubu aho umunyarwanda aba afite icyizere cyo kuba yatsinda umunyamahanga unabirambyemo.
Aha ni naho Ambasaderi Munyabagisha Valens perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) yafashe umwanya agashima buri ruhande rutuma umukino wo gusiganwa ku magare ukomeza gutera imbere unahesha ishema u Rwanda biciye mu kuryakira no kuba ryasigara mu Rwanda.
“By’umwihariko njyewe ndashaka gutangira nshimira Abanyarwanda muri rusange. Umukuru w’igihugu cyacu akunze kutubwira ko tuhomba kwihesha agaciro, iyo tubona Abanyarwanda bari ku muhanda bategereje nkogeza abakinnyi b’abanyarwanda, bakogeza abanyamahanga, bakabakira neza, ibyo byose biba biri muri kwa kwihesha agaciro”. Amb.Munyabagisha
Bizimana Festus visi perezida wa mbere muri komite Olempike y'u Rwanda yarashimwe kuko yabanye na FERWACY mu myaka 10 ishize
Mu ijambo rye, Amb.Munyagisha yakomeje ashima Mugisha Samuel, Team Rwanda yatwaye Tour du Rwanda 2018 n’amakipe yandi abiri yari ahagararaiye u Rwanda muri iri siganwa ryasojwe kuri iki Cyumweru dusoje cya tariki 12 Kanama 2018. Munyabagisha kandi yashimye FERWACY ku ruhare bagize rwo kuzamura umukino w’amagare mu gihe gito umaze mu Rwanda.
“Ndagira ngo mpite nshimira ikipe yacu (Team Rwanda) n’andi yari arimo ava mu Rwanda (Benediction Club na Les Amis Sportifs) ndetse n’uwatwaye umwenda w’umuhondo (Mugisha Samuel), biri kuduhesha agaciro mu gihugu cyacu. Ndashaka gushimira ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda(FERWACY). Umukino w’amagare ntabwo umaze igihe kinini hano mu Rwanda, ngira ngo hari n’indi mikino yabatanze gutangira ariko iyo urebye aho uyu mukino ugeze ntabwo ari uko byikoze ahubwo nko hari abantu babishyizemo ingufu”. Amb.Munyabagisha
Kuri iyi ngingo yo gushima FERWACY, Amb.Munyabagisha Valens yashimye Bayingana Aimable perezida w’iri shyirahamwe n’abo bakorana bose mu kazi katoroshye ko gushyira ibintu ku murongo.
Abari bitabiriye uyu muhango
Mu gushima kandi, Amb.Munyabagisha yashimye abanyamakuru ku ruhare bagira mu itera mbere ry’umukino w’amagare mu Rwanda kuko yemera ko baramutse batahabaye bitakunda ko irushanwa rikurikiranwa ku isi yose.
Mu magambo ye yagize ati” Nkomeza nshimira, buriya mwamaze kubona ko uyu mukino w’amagare mu Rwanda usigaye ukurikiranwa ku isi hose. Ntabwo byab abigishoboka, abanyamakuru dufite batabigizemo uruhare. Mwarakoze cyane, kuko mu izina ry’aba-sportif mpagarariye ndagira ngo mbabwire ko biduhesha ishema”.
Muri uku gushima abanyamakuru ni naho Bugingo Fidele umunyamakuru w’imikino ku kinyamakuru cya Imvaho Nshya yaherewe ikimenyetso cy’ishimwe (Certificate of Appreciation) nk’umunyamakuru wabashije gukurikirana Tour du Rwanda zose zabaye kuva mu 2009 akanabikorana ubushake n’ubunyamwuga.
Abandi bahawe iki kimenyetso ni abasanzwe ari abakoze muri FERWACY, abakora muri Tour du Rwanda kuva mu 2009 n’abandi bagiye bafatanya na FERWACY muri iyo myaka yose yashize (10).
Ntembe Bosco umuyobozi w'ikipe ya Fly Cycling Club
Rwabusaza Thierry nawe ari mu babanye na FERWACY mu myaka 10 ishize
Mparabanyi Faustin watwaye Tour du Rwanda itaraba mpuzamahanga ubu ni umwe mu komiseri bayo
Bugingo Fidele umunyamakuru wa Imvaho Nshya yabanye na FERWACY muri Tour du Rwanda kuva 2009
Ambasaderi Munyabagisha Valens yasoje ashima abaterankunga bose b’umukino w’amagare mu Rwanda na Tour du Rwanda cyo kimwe na Polisi y’igihugu kuko ngo bakora uko bashoboye kugira ngo uyu mukino ugire agaciro n’ubukana ku ruhando mpuzamahanga.
Olivier Grand-Jean ushinzwe kumenya imihanda Tour du Rwanda icamo
Murenzi Emmanuel umunyamabanga muri FERWACY
Nathan Byukusenge (Ubanza Iburyo) yahawe ishimwe..Hadi Janvier (Hagati) aracyakina na Bugingo Fidele (Ibumoso) nawe yarashimwe
Bayingana Aimable perezida w'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda avuga ko imbaraga zigihari zo guteza imbere umukino w'amagare
Abakozi ba SKOL barebaga uko gahunda ziri gukurikirana
TANGA IGITECYEREZO