RFL
Kigali

Komite Olempike yasoje amahugurwa ya siporo kuri bose mu karere ka Rubavu-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/09/2018 10:37
0


Kuva kuwa 20-21 Nzeli 2018 mu karere ka Rubavu haberaga amahugururwa rusange ategurwa na Komite Olempike na siporo mu Rwanda ku bufatanye na Solidarite Olempike, amahugurwa agendanye n’ubukangurambaga bwa siporo kuri bose.



Aya mahugurwa y’iminsi ibiri yaberaga mu karere ka Rubavu kari mu ntara y’Uburengerazuba, yitabiriwe n’abayobozi batandukanye bafite siporo mu nshingano mu turere dutandukanye tw’intara y’Uburengrerazuba. Mu gusoza, bakoze siporo rusange muri gahunda yo gucengerwa neza n’ibyo bari bahuguwe.

Aya mahugurwa yaje nyuma y’ayabereye mu karere ka Huye mu ntara y’amajyepfo ndetse n’ayari yabereye mu karere ka Musanze mu ntara y’amajyaruguru. Eugene Nzabanterura, umwe mu bagize komite Nyobozi ya Komite Olempike y’u Rwamda akaba ari mu batanze aya mahugurwa, yavuze ko mu byo bibanzeho muri iki gihe cy’iminsi ibiri ari ugufasha abashinzwe Siporo gutegura ibikorwa bijyanye nayo, aho bakorera, bikagirira akamaro abaturage. Yagize ati:

Tumaze iminsi ibiri hano turi kumwe n’abashinzwe siporo mu turere turindwi tugize intara y’Uburengerazuba, ni gahunda dufite mu gihugu cyose, yo guhura abashinzwe siporo ndetse n’abandi babafasha mu ishyirwa mu bikorwa rya siporo zihuza abantu benshi, nta kindi tuganira nabo ni ukubahugura uburyo bajya babitegura neza mu turere.

Komite Olempike y'u Rwanda ikomeje urugendo rwo kugeza gahunda ya siporo kuri bose mu gihugu hose

Abitabiriye aya mahugurwa bahawe impamyabushobozi

Eugene Nzabanterura wanatanze amahugururwa ni we wanashyikirije icyangombwa (Certificate) abitabiriye 

Nzabanterura yakomeje agira ati“Ubu mu turere twose bimaze kuhagera, hari aho bimaze kugera ku rwego rw’umurenge. Turaganira kugira ngo bijye bitegurwa neza, bikagera ku baturage. Nk’uko tubibona muri Kigali, na hano i Rubavu bimaze gutera intera, turifuza ko byasakara n’ahandi mu gihugu.” Nzabanterura yavuze ko aya mahugururwa afasha mu kurandura imyumvire y’abantu baba bibwira ko siporo rusange ikorwa n’abahaze cyangwa abashaka kugabanya ibiro.

“Icya mbere gihinduka ni imyumvire abantu bafite kuri Siporo, abenshi bibwira ko Siporo ikorwa n’abantu bafite uko babayeho, icya kabiri ni uburyo byajya bitegurwa, bigashyirwa muri gahunda z’uturere, bitegurwe neza kugira ngo bigirire akamaro abaturage. Ni siporo isaba ubushake n’ubwitange gusa. Siporo ni ubuzima, siporo ifasha kubungabunga ubuzima bwacu, ntabwo siporo ari iy’abantu bafite uko babayeho oya, iyo urebye, uyu munsi abanyarwanda tugenda turwara; umuvuduko w’amaraso ukabije, diabete, umutima, ni indwara abantu bakabaye birinda, ariko kubera ko badakora siporo izo ndwara zibageraho, bajya no kwa muganga, bakabandikira gukora siporo, bakayikora ariko igihe cyararenze. Kwirinda biruta kwivuza". Nzabanterura

Nzabanterura Eugene umukozi muri Komite Olempike wanatanze amahugurwa i Rubavu

Hashakimana Bruce umuyobozi mu karere ka Rusizi ushinzwe umuco na siporo avuga ko amahugurwa bakoze yabagiriye akamaro gakomeye ariko ko ari gahunda ije isanga i Rusizi baratangiye n'ubwo ngo bitaragera ku rwego rw’umujyi wa Kigali bityo bakaba bifuza gukora iyi bwabaga ngo bahagere.

“Twahuguwe cyane ku bijyanye no guteza imbere siporo kuri bose ndetse n’uburyo tugomba gutangira igikorwa cya Car Free Day. Iwacu i Rusizi ni igikorwa dukora inshuro imwe mu kwezi nk’uko n’ahandi bikorwa. Twahanye amakuru n’utundi turere tunareba n’umujyi wa Kigali wow amaze kugera kure. Ubu turi kureba uko twakora kugira ngo tugere ku rwego nk’urw’umujyi wa Kigali”.

Murenzi Janvier umuyobozi w’akarere wungirije mu karere ka Rubavu ushinzwe Imari n’Ubukungu yashimiye abaturage bitabiriye Siporo rusange yabahurije hamwe kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Nzeli 2018, abasaba kuyigira umuco kuko ngo mbere na mbere ari inyungu ku buzima bwabo.

“Ndabona twabaye benshi cyane, ariko hari imapmvu. Ndagira ngo mfate uyu mwanya mbashimire mwe mwaje kuri iri zuba. Iyo mutaza ntabwo byari gukunda, mwabikoze neza. Siporo ikwiye kuba ubuzima, ikwiye kuba umuco. Ni ku nyungu zacu kuyikora, ntabwo ari agahato. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika arifuza abanyarwanda bazima, bazira umuze. N’ubutaha siporo ni ahangaha”. Murenzi Janvier

Murenzi Janvier umuyobozi w’akarere wungirije mu karere ka Rubavu ushinzwe Imari n’Ubukungu aganira n'abitabiriye siporo rusange 

Ubwo amahugurwa yari yinikije 

Ni amahugurwa yatangiwe ku biro by'Akarere ka Rubavu mu ntara y'Uburengerazuba

Gahunda y’aya mahugurwa ya Komite Olempike agamije gusakaza no gukangurira Abanyarwanda kwitabira siporo rusange azakomereza mu ntara y’Uburasirazuba by’umwihariko mu karere ka Rwamagana tariki 27-28 Nzeli 2018 mbere yo gusoreza mu mujyi wa Kigali kuri sitade Amahoro tariki ya 5-6 Ukwakira 2018.

Kuri uyu wa Gatanu Siporo rusange yaritabiriwe mu Karere ka Rubavu

PHOTOS: CNOSR






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND