RFL
Kigali

Komite Olempike yasoje amahugurwa kuri siporo rusange yaberaga i Rwamagana-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/10/2018 13:57
0


Kuva kuwa Kane tariki 27-28 Nzeli 2018, mu Karere ka Rwamagana haberaga gahunda ya komite Olempike yo gutanga amahugurwa kuri siporo rusange, igikorwa bakora ku bufatanye bwa Minisiteri ya siporo n’umuco (MINISPOC) na MINALOC.



Ni amahugurwa yabaye akurikirana n’aherutse kubera mu Karere ka Rubavu ndetse akazanakurikira ayazabera mu mujyi wa Kigali kuri sitade Amahoro mu Cyumweru cya mbere cy’Ukwakira 2018.

Nyuma yo guhugura abo mu ntara y’Amajyaruguru, majyepfo, Uburengerazuba, amahugurwa kuri siporo rusange yari yakomereje mu ntara y’iburasirazuba mu karere ka Rwamagana. Aya mahugurwa y’iminsi ibiri yitabiriwe n’abantu 17 bashinzwe guteza imbere siporo n’umuco ku rwego rw'uturere tugize Intara y’Iburasirazuba (Eastern Province Rwanda) ndetse n’abandi bakozi bafite aho bahuriye no guteza imbere siporo mu kazi kabo ka buri munsi.

Amahugurwa ubwo yari yinikije i Rwamagana 

Ibiganiro mpaka mu matsinda abahuguwe bungurana inama 

Mu ijambo rye atangiza ku mugaragaro amahugurwa ya siporo kuri bose, BASHABE Jennifer (Director of Administration and human resources Unit) mu Karere ka Rwamagana, yahaye ikaze abitabiriye amahugurwa anabasaba kuzashyira mu bikorwa ibyo bazigiramo mu turere twabo. Umujyanama muri Komite Olempike y’u Rwanda (Rwanda National Olympic and Sports Committee), Shyaka Eugene mu ijambo rye yibukije abitabiriye amahugurwa intego yayo.

Yagize ati: "Ku bufatanye na MINISPOC na MINALOC, Rwanda National Olympic and Sports Committee nk'ikigo gishinzwe guteza imbere siporo, cyiyemeje guhugura abashinzwe siporo bose mu gihugu no kugeza siporo rusange nibura kuri buri rwego rw'Akarere mu rwego rwo gukomeza gushyigikira gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo kugeza siporo rusange (CarFreeDay/Mass Sport) mu gihugu hose."

BASHABE Jennifer (Director of Administration and human resources Unit) mu Karere ka Rwamagana

Jean De Dieu Mukundiyukuri (Executive Director wa Rwanda National Olympic and Sports Committee )

Jean De Dieu Mukundiyukuri "Executive Director wa Rwanda National Olympic and Sports Committee " atanga inama ku bahuguwe

Jean De Dieu Mukundiyukuri (Executive Director wa Rwanda National Olympic and Sports Committee ) mu kiganiro yatanze, yibukije abitabiriye amahugurwa ko Komite Olempike y'u Rwanda ari ikigo gishinzwe by'umwihariko kwimakaza Indangagaciro Olempike (Olympic Values) binyuze mu guteza imbere siporo ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo n'Umuco.

Abahuguwe bahawe ibyangombwa byemeza ko bakurikiranye neza 

Mu gusoza aya mahugurwa, Ruramirwa Philippe umuyobozi mu karere ka Rwamagana ushinzwe imiyoborere myiza , yashimye abitabiriye aya mahugurwa gusa avuga ko uyu ari umwanya wo kugira ngo ibyo bahuguwemo batangire babishyire mu bikorwa kugira ngo bitange umusaruro, gusa yasoje asaba komite Olempike ko bajya bicara bagahura n’abo bahuguye kugira ngo barebe aho bageze.

“Ni igikorwa cyiza, icyo dusaba nuko aya mahugurwa yajya ahoraho hakaba no guzuma abantu bakareba bati wenda muri Nzeli twakoze amahugurwa, ariko habayeho undi mwanya abantu bakongera bagahura buri karere kakavuga ibyo bakoze. Kuko abantu bo mu nzego zibanze turaziranye muramutse mutabakuye mu turere ngo mubahurize hamwe ntabwo mwababona. Ikindi amasomo mwahakuye ntabwo ari imfa busa, igisigaye ni ukubishyira mu bikorwa”. Ruramirwa

Ruramirwa Philippe umuyobozi mu karere ka Rwamagana ushinzwe imiyoborere

Ruramirwa yasoje ashima abateguye aya mahugurwa ko barebye kure bitewe nuko icyo bashaka kugeza ku banyarwanda ari ku nyungu rusange z’abanyarwanda.

Sharangabo Alex umunyamabangab muri Komite Olempike y’u Rwanda yavuze ko akurikije uburyo amahugurwa yagenze asanga abantu batangiye kubyumva nubwo bitatarana ijana ku ijana. Gusa ngo nka Komite Olempike bagiye kwicara bakareba ingingo bahawe zisa naho ari imbogamizi bakareba icyo bakora kugira ngo gahunda zijye mu buryo.

“Ahantu hose haba imbogamizi kuko no mu bihugu byateye imbere haba imbogamizi kuko narahagenze ariko icyiza nuko tubanza kubumbvisha ko bagomba gutangiza bicye bafite bashingiye cyane mu kubanza kumvisha abandi icyiza cya siporo. Batangiye bicye bafite nyuma ibyo tuzabona bikomeye tuzabigeza ku bandi baturusha ubushobozi kimwe natwe nka Komite Olempike twabakorera ubuvugizi”. Sharangabo

Sharangabo Alex umunyamabanga mukuru wa Komite Olempike y'u Rwanda aganira n'abanyamakuru

Nzabanterura Eugene umukozi muri Komite Olempike wanatanze amahugurwa i Rubavu

Nzabanterura Eugene umukozi muri Komite Olempike wanatanze amahugurwa i Rubavu yakomereje i Rwamagana

Abitabiriye amahugurwa babaza ibibazo ku masomo bahawe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND