Kofi Annan witabye Imana kuri uyu wa 18 Kanama 2018 ku myaka 80 afatwa nk’impirimbanyi yaharaniye amahoro ku mugabane akomokaho wa Afurika nk’umwirabura wa mbere wayoboye Umuryango w’Abibumbye,icyakora kuba Loni itaratabaye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi bimwambika indi sura, nk’uwari ukuriye ishami ribungabunga amahoro.
Benshi mu banyafurika bagiye bagenera Kofi Annan amazina atandukanye ashimagiza ubutwari bwe mu kugarurira amahoro bimwe mu bihugu by’Afurika. Bamwe bamwise imfura y’Afurika abandi bamwita igiti kirekire kigaragarira bose.
Nyuma y’urupfu rwa Kofi Annan kuri uyu wa Gatandatu, ni bwo benshi mu banyafurika bongeye kugaragaza urukundo bari bamufitiye rushingiye ku mahoro bafite mu bihugu byabo bamukesha. Benshi mu batuye igihugu cya Kenya babinyujije ku rukuta rwa twitter bavuga ko mu mwaka wa 2008 nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu muri iki gihugu, iyo Annan atahagoboka igihugu cyabo cyari kuba umuyonga.
Kofi Annan yayoboye ibiganiro by’amahoro byaje kwemeza isaranganyabutegetsi hagati y’impande zari zihanganye muri Kenya nyuma y’amatora yo mu mwaka wa 2007 yakurikiwe n’imvururu zatwaye ubuzima bw’abanyakenya bagera kuri 600 ubwo Rail Odinga yangaga kwemera insinzi ya Perezida Mwai Kibaki wari umaze gutsinda amatora.
N'ubwo abanyakenya benshi bamuvuga imyato, ariko Kofi Annan yagiye anengwa cyane kuba umwe mu bari bayoboye Loni warebereye Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Kofi Annan yabonaga ubutumwa bwinshi buturutse kuri Romeo Dallaire wari uyoboye ingabo za Loni bwamubwiraga ko mu Rwanda abatutsi bari gukorerwa Jenoside.
CNN yanditse iyi nkuru ivuga ko n'ubwo Kofi Annan wari uyoboye ishami rishinzwe kubungabunga amahoro muri Loni yagerageje kwerekana ko mu Rwanda hakenewe ubufasha, we yategetswe ahubwo gukura ingabo za Loni mu Rwanda zari kurengera abatutsi, baratsembwa.
Icyakora mu mwaka wa 1998, nyuma y’imyaka 4 gusa Jenoside yakorewe Abatutsi irangiye, mu ruzinduko rwe mu Rwanda ubwo yari umunyamabanga mukuru wa Loni, Kofi Annan yagize ati”Tugomba kandi turemera ko isi yose yatsinzwe muri kiriya gihe cy’icuraburindi, umuryango mpuzamahanga n’umuryango w’Abibumbye ntacyo byakora ngo byisubireho ku byabaye mu Rwanda, gusa isi igomba kwemera insinzwi yayo”
Usibye muri Afurika, Kofi Annan ni umwe mu mpirimbanyi z’amahoro hirya no hino ku isi yaherewe igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel mu mwaka wa 2001. Nyuma y’urupfu rwa Kofi Annan, mu butumwa bwe umunyamabanga mukuru wa Loni kuri ubu Antonio Guterres yagize ati ”Annan yari imbaraga iyobora ku kiza” Umunyaghana Kofi Annan yabaye umwirabura wa mbere wayoboye Umuryango w’Abibumbye, Loni muri manda 2 kuva mu mwaka wa 1997 kugeza muri 2006.
CNN
TANGA IGITECYEREZO