Kofi Atta Annan umunya-Ghana wahoze ari umunyamabanga mukuru w'Umuryango w'Abibumbye yitabye Imana ku myaka 80 y'amavuko. Yatangiye kuyobora uyu muryango mu 1997 kugeza mu Ukuboza muri 2006.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18/08/2018 ni bwo umuryango wa Kofi Annan watangaje inkuru ibabaje y'uko Kofi Annan yitabye Imana. Yitabye Imana mu mahoro. Ni ubutumwa banyujije kuri Twitter. Urupfu rwe rwashavuje benshi mu batuye isi cyane cyane abanyafrika.
Kofi Annan yabaye umwirabura wa mbere w'umunya-Afrika wayoboye Umuryango w'Abibumbye (UN). Muri 2001 ni bwo yahawe igihembo cy'Amahoro cyitiriwe Nobel 'Nobel Peace Prize'.
Kofi Annan yitabye Imana ku myaka 80
IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA
TANGA IGITECYEREZO