RFL
Kigali

M’Bilia Bel ufatwa nk'umwamikazi wa Rumba yatangaje ikintu yasaba Perezida Kagame baramutse bahuye-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/12/2018 15:29
1


Umunyabigwi M’Bilia Bel wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ufatwa nk'umwamikazi wa Rumba, aritegura gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction. Yatangarije itangazamakuru ryo mu Rwanda ikintu yasaba Perezida Kagame baramutse bahuye.



Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru b'i Kigali, M’bilia Bel yabajijwe aramutse ahuye na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame icyo yamusaba, asubiza ko igihugu cye cy’amavuko cya RDC cyakomeza kunga ubumwe n’u Rwanda ingoma ibihumbi n’ibihumbi.

Ibi M’bilia Bel yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Ukuboza 2018 kuri Kigali Serena Hotel. M’bilia Bel wageze i Kigai mu gicuku cyo ku wa mbere tariki 03 Ukuboza, 2018 yabajijwe n’itangazamakuru icyo yasaba Perezida Kagama unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) baramutse bahuye. Yavuze ko nta byinshi yamusaba, uretse kumusaba ko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi (RDC) bikomeza kunga ubumwe n’ubufatanye. Yagize ati:

Namusaba guharanira ubumwe hagati ya Repubuliha iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ndetse n’u Rwanda….[Akomerwa amashyi], ni kimwe, kugeza iherezo ry’ibihe kuko ni ikintu gikomeye kubera ko twabaho nta mipaka, nta ntambara, ubwo ni bwo bwaba ari ubuzima.

M'Bilia Bel mu kiganiro n'itangazamakuru

Muri iki kiganiro, M’Bili Bel yahishuye ko atari ubwa mbere ageze mu Rwanda, avuga imyaka makumyabiri yirenze akandagiye ku butaka bw’u Rwanda. Yavuze ko mu bihangano bye, akubiramo ubutumwa bw’urukundo n’ubumwe, afite icyizere cy’uko ‘umunsi umwe Afurika izaba umugabane uvuga rumwe ugasagurira n’amahanga’.

Uyu mugore yivuga ibigwi akavuga ko amaze imyaka 37 mu muziki ari umwamikazi wa Afurika kandi ko iyi myaka yose ayimaze ari ku gasongero k’abanyamuziki. Ahamya ko mu rugendo rw’umuziki yarufashishijwe no kwihangana, ikinyabupfura, gukorana n’abandi, gukora cyane n’ibindi byinshi byamuhesheje guserukana ishema henshi yanyuze.

Iki gitaramo cyagombaga kubera muri Kigali Serena Hotel cyimurirwa ahazwi nka Camp Kigali. M’bilia Bel yabwiye abo azataramira ko agifite ingufu nyinshi ku rubyiniro kandi atahindutse. Mike Kayihura nawe bazahurira ku rubyiniro yavuze ko yiteguye gushimisha abanyarwanda.

M’Bilia Bel ni umunyamuziki wanyuze benshi mu bihangano binongeye amatwi, abakunze umuziki wa Rumba na Kizombe bafitanye nawe urubwibutso binyuze mu ndirimbo ‘Eswi Yo Wapi’, ‘Nadina’, ‘Faux Pas’, ‘Nakei Nairobi’ yatumbagije ubwamamare bwe, ‘Keyna’, ‘Napika’ n’izindi nyinshi.

Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga ibihumbicumi (10,000 Frw) mu myanya isanzwe (Ordinary), mu myanya y’icyubahiro (Vip Tickets) ni ibihumbi makumyabiri (20,000Frw), ku meza y’abantu umunani (Vip Table 8) ni ibihumbi ijana na mirongo itandatu (160,000 Frw). Imiryango izafungurwa saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugorobo (18h:30’), igitaramo gitangire saa mbili z’ijoro (20h:00’). Ushobora kugura amatike unyuze kuri www.rgtickets.com

Remmy Lubega, Umuyobozi wa RG Consult Inc inategura Kigali Jazz Junction.

Patrick Samputu, Umuyobozi Mukuru mu bijyanye no gutera inkunga.

Mike Kayihura uzahurira ku rubyiniro na M'bilia Bel.

AMAFOTO: Iradukunda Dieudonne (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rudasingwa Anselme5 years ago
    Cyera narinziko uno mugore yapfuye Arko ndamukunda hahandi hanyuma muza mubwire ko mwemera cyane birenze ikigero Inyarwanda murasobanutse kuva cyera ni mwe nzi gusa





Inyarwanda BACKGROUND