RFL
Kigali

Kigali: Imiryango 16 yasezeranye binyuze mu mushinga FXB uterwamo inkunga na SKOL

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/11/2018 22:06
0


Imiryango 16 yo mu Murenge wa Nyamirambo y’Umujyi wa Kigali yasezeranye imbere y’amategeko. Ni nyuma yo kwigishwa amategeko y’Umuryango n’arengera umwana mu mushinga FXB iterwamo inkunga n’uruganda rwa SKOL.



Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 15 Ugushyingo, 2018. Ni igikorwa kitabiriwe n’inzego zitandukanye. Umuyobozi w’uruganda rwa SKOL, Mr. Thibault Relecom wari muri uyu muhango wo gusezerana yanabateye inkunga.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge yavuze ko yishimye intambwe yatewe n’imiryango 16 yahamije isezerano ryabo. Yavuze ko kudasezerana kw’abashakanye ari imwe mu nkomoko y’intonganya n’amahane bidashira mu muruyango. Yagize ati “Kudasezerana abagabo babana nk’umugabo, icya mbere n’inkomoko y’amakimbirane mu rugo. Kuko gusezerana bituma banubahana, ubwuzuzanye n’uburinganire tujya kwifuza tukamenya ko babugeraho.”

Yakomeje avuga ko igikorwa cyakozwe n’abasezeranye uyu munsi gitije imbaraga n’abandi batarasezerana, bibe ubukanguramba mu kwigisha n’abandi. Yavuze ko igikorwa cyo gusezeranya imiryango icyarimwe ari igikorwa basanzwe bakorana n’ahandi mu Mirenge.

Umuyobozi w’uruganda rwa SKOL, Mr. Thibault Relecom yashimiye iyi miryango anayigira inama yo kubana neza yaba mu bibi no mu byiza .

Umwe mu miryango yasezeranye yavuze ko bamaze umwaka muri aya mahugurwa yafashije kumenya ‘imirire myiza y’abana’, ‘Uburezi bw’abana’, ‘gutezwa imbere mu mikorere binyuze mu nkunga bahawe’, n’ibindi byinshi byabafashije mu buzima busanzwe.

Bavuze ko bari bamaze imyaka 13 babana ariko badasezeranye. Yagize ati “Twari tumaze imyaka 13 tubana ariko tudasezeranye. Ni igikorwa twishimiye twafashijwemo na SKOL. Natwe twashyizemo imbaraga kugira ngo tubane byemewe n’amategeko."

FXB Rwanda ( ni umuryango utegamiye kuri Leta washinzwe mu 1989 ukora imishinga itandukanye, ivana abaturage mu bukene. Ni umushinga uterwam inkunga na Skol. Washinzwe na Francois Xavier Bagnourd, yapfuye ari mu bikorwa byakimuntu muri Mali ku myaka 24 y’amavuko.

AMAFOTO:

Skol

Umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge aganira n'Umuyobozi wa SKOLbatanze

basezeranye

Imiryango 16 yasezeranye imbere y'amategeko.

imbere y'amategekoamatgeko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND