RFL
Kigali

KIGALI: Hafunguwe ku mugaragaro amarushanwa mpuzamahanga ku rwego rwa Afurika azahuza ibihugu 6 mu bijyanye n’ubumenyingiro n’imyuga

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:21/11/2018 11:30
0


Ejo kuwa 2 mu mujyi wa Kigali hafunguwe ku mugaragaro amarushanwa azahuza ibihugu bitandatu byo muri Afurika akazamara iminsi 3 abanyeshuri biga imyuga n’ubumenyingiro bahatana ngo harebwemo abahiga abandi.



Ku bufatanye na FESTO DIDACTIC, Guverinoma y’u Rwanda hamwe n’urugaga mpuzamahanga mu by’ubumenyi, World Skills Internation bateguye Irushanwa nyafurika bise Africa Skills Competition hamwe na TVET Symposium mu kurushaho guha agaciro ubumenyi ngiro ku rwego mpuzamahanga.

Ku ikubitiro, ifungurwa ry’iri rushanwa ryabereye muri Kigali Convention Center ku munsi w’ejo mu muhango wari uyobowe na Minisitiri w'Uburezi Hon. Dr. Mutimura Eugene, naho abari aba MC bakaba ari Arthur ndetse na Makela. Bimwe mu bihugu birimo u Rwanda na Kenya bikaba byarasusurukije abantu mu buryo bwo kugaragaza umuco wabo. Ibihugu biri mu irushanwa ni u Rwanda, Kenya, Uganda, Morocco, Ghana na Liberia.

Azibanda ku bumenyi mu bijyanye no Guteka (Cooking), Ibijyanye n'amashanyarazi (Electrical Wiring), Gusudira (Welding), Mechatronics, Gutunganya imisatsi (Hair Dressing), Bricklaying, Ibijyanye n'amazi (Plumbing) ndetse hazanavugwa ku bijyanye n’abafatanyabikorwa ndetse n’abashoramari mu by’ubumenyi ngiro.

World Skills

Abazahatana baturutse mu bihugu bitandukanye bitabiriye ibirori byo gufungura amarushanwa ku mugaragaro

Dr. James Gashumba, Umuyobozi wa Rwanda Polytechnic yashimiye cyane Leta y’u Rwanda by’umwihariko Minisiteri y’Uburezi ku kuba barakiriye neza iki gikorwa ndetse bakanaha ikaze iri rushanwa ngo ribere mu Rwanda ahagomba guteranira ibihugu bitandatu bitandukanye mu gihe cy’iminsi 4 uhereye ku itariki 20 kugeza kuri 23 Ugushyingo 2018.

World Skills

Dr. James Gashumba uhagarariye Rwanda Polytechnic yashimiye Leta y'u Rwanda na Minisiteri y'Uburezi kwemera ko irushanwa ribera mu Rwanda

Amarushanwa akaba yafunguwe ku mugaragaro na Nyakubahwa Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Hon. Min. Dr. Mutimura Eugene watangiye ashimira abaminisitiri bose, abaterankunga, abafatanyabikorwa n’abayobozi batandukanye atibagiwe n’abanyeshuri n’abayobozi babo baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu agira akanabaha ikaze. Yagize ati:

Mpaye ikaze abanyeshuri bose baje muri iri rushanwa, by’umwihariko abaturutse mu bihugu bya kure ndetse n’abo mu Rwanda mbibutsa ko hari amahirwe menshi mu bumenyingiro cyane ko ari naho twifuza kugeza Afurika yacu muri rusange twese tuzamukiye rimwe…Ndashimira inzego zose zaba iza Leta n’iz’abikorera ku ruhare rwabo mu gushyigikira ubumenyingiro…Mfunguye ku mugaragaro amarushanwa azamara iminsi 4 kuva ubu tuzahure kuwa 5 duha ibihembo abatsinze.

World Skills

Hon. Min. Dr. Mutimura Eugene yafunguye amarushanwa ku mugaragaro

Minisitiri w’uburezi yashimiye cyane Inganzo Ngari ku bumenyi bahora bubaka mu gususurutsa abantu. Aya marushanwa azajya abera muri IPRC Kigali, iherereye Kicukiro, naho ibirori byo gusoza no guhemba abatsinze bikazabera muri Kigali Convention Center.

Inyarwanda.com yaganiriye na Tuyishime Valens umwe mu banyeshuri bazitabira irushanwa, wiga muri IPRC Kigali adutangariza ko amarushanwa bayiteguye neza ndetse nta kibateye ubwoba kuko bamaze igihe bayitegura. Yagize ati:

Dukurikije ubumenyi dufite nta bwoba na buke dufite kuko tumaze igihe twitegura n’udushya turadufite. Twakoze amarushanwa y’imbere mu gihugu twisuzuma, turiyizeye cyane ko tuzatsinda…Abandi nabo bariyizeye kandi ni nabyo ariko nibatuze ibikorwa bizivugira, barakomeye ariko uko bakomeye kose tubari hejuru nta wuzadukanga, amarushanwa ni amarushanwa, byanze bikunze abazatsinda bazagaragara.

World Skills

Abanyeshuri bazahatana bariyizeye mu buryo bwose

Ubwo twabazaga Tuyishime icyo atekereza ku bakunze kuvuga ko mu Rwanda biga Theory gusa nta Practice, ari ukwiga amagambo gusa nta bumenyingiro, yabyamaganiye kure cyane ahamya ko we aho yize n’aho yiga bakora byose n’ubumenyigiro babufite abo babivuga wenda biterwa n’aho bize we atazi.

World Skills

Abanyeshuri bariyizeye mu bumenyi ngiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND