RFL
Kigali

KIGALI: Abakora mu magaraje basuzumwe ngo bahabwe Impamyabumenyi n’amahugurwa bizabafasha kuzamurirwa umushahara no kubona akazi byoroshye

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:20/11/2018 15:27
0


Kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2018 mu Mujyi wa Kigali mu igaraje rya ATECAR hafunguwe ku mugaragaro igikorwa cyo guha agaciro ubumenyi bw’abakora mu magaraje bareba ibyo bazi bakabibahera impamyabumenyi ndetse n’ibyo batazi bakabaha amahugurwa azabafasha kuba babona akazi n’ahandi.



Ni igikorwa cyaberehe ku Muhima mu igaraje rya ATECAR aho abakora amamodoka bazwi nk’abakanishi basuwe hakarebwa ibyo bashoboye mu rwego rwo guha agaciro ibyo bakora bakaba babiherebwe impamyabumenyi ndetse aho bakeneye kwiga byinshi bagahabwa ayo mahirwe bityo umushahara wabo ukaba wakiyongera hagendewe ku bumenyi bafite nk’uko Peter Lindenmann, Umuyobozi wungirije wa Cooperation Swisse mu Biyaga Bigari (Rwanda, DR Congo na Burundi) yabitangarije Inyarwanda.com.

Peter Lindenmann, Umuyobozi wungirije wa Cooperation Swisse mu Biyaga Bigari yasobanuye ko imikorere ikwiye guhinduka bamwe bigira ku bandi


Ubwo twamubazaga icyabateye gutangiza iyi gahunda yabanje kudusobanurira koi bi bidafitanye isano rya hafi n’amafaranga ahubwo byakozwe mu rwego rwo guhuza sisiteme no kwigira ku bandi aho bumwe mu buryo bwakoreshwaga mu Busuwisi bugiye kugera mu Rwanda, yagize ati: “Ibi ntabwo twabikoreye amafaranga, ahubwo ni ugufashanya mu kuganira, twatumiye abanyarwanda bareba imikorere yo mu Busuwisi, natwe twaje aha ngo turebe imikorere yo mu Rwanda kugira ngo bamwe babashe kwigira ku bandi twungurane ibitekerezo maze iterambere rusange turisangire. Bahabwe impamyabushobozi kandi amagaraje abe ku rwego rwiza mpuzamahanga kabe akazi katunga umuntu.”

Abitabiriye iki gikorwa cyo gusuzuma abakora mu magaraje higanjemo abafite abo bahurira n'iby'amagaraje

Alexandre Boin, Umuyobozi mukuru Swisscontact mu Rwanda, DR Congo na Burundi yabwiye INYARWANDA ko mu myaka 6 amaze mu Rwanda hari byinshi bamaze gukora bizana impinduka ndetse batarangajwe imbere n’inyungu ahubwo ari ugufasha abanyarwanda gutera imbere no kubona akazi bafitiye impamyabumenyi ati “Mu gihe tumaze hano mu Rwanda mu myaka 6 dukorana na TVET hari impinduka zimaze kubaho kandi nyinshi, twabashije kubaka TVET 6, kwigisha abigisha ndetse no gutanga amasomo y’igihe gito ku batishoboye…”

Alexandre Boin, Umuyobozi mukuru Swisscontact mu Rwanda, DR Congo na Burundi ahamya ko mu myaka 6 bamaze mu Rwanda hari impinduka nziza

Alexandre Boin yakomeje avuga ko batarajwe inshinga no gushaka inyungu. Yagize ati:“Ntiturangajwe imbere n’inyungu ahubwo tureba inyungu rusange tugatoza abantu ibyabafasha kwihangira umurimo no kubona akazi bafite impamyabumenyi zibigaragaza. Ibyo byose dukora tubikora ku buntu.”

Alexandre avuga ko batarajwe inshinga n'inyungu z'amafaranga kuko ibyinshi banabikorera ubuntu

Desire, umukozi wa Rwanda Polytechnic wongeye kugaruka ku gikorwa cy’uyu munsi yatubwiye koi bi bitazahagararira mu magaraje gusa ahubo bizagera kure no mu yindi myuga mu rwego rwo kurushaho guha agaciro abantu bose mu mirimo bakora binabaheshe agaciro kisumbuyeho ku isoko ry’umurimo. 230 nibo bamaze kubarwa ko bazahabwa impamyabumenyi ndetse bikaba bikomeje kuko bizagera n’ahandi henshi. Ni igikorwa cyafunguriwe mu igaraje rya ATECAR.

Iki gikorwa cyo kurushaho guha agaciro abakora mu magaraje cyafunguriwe mu igaraje rya ATECAR

Ubwo umunyamakuru wa INYARWANDA yamubazaga niba ibi bitazatesha agaciro amashuri ya TVET aho abari kuyajyamo bajya bajya mu mirimo bazi neza ko bazahabasanga bakabaha impamyabumenyi yasubije ko ahubwo bizuzuzanya. Yagize ati: “Twumva bizajya byuzuzanya kuko abo bantu iyo tubasuzumye tugasanga hari ibyo batazi tubohereza muri za TVET ngo bige bamenye ndetse na ba barium bo muri TVET ni bamwe mu bo twifashisha mu gukoresha isuzuma rituma dutanga za mpamyabumenyi kuko habaho guhuza cyane…Ntago ubu bishyura biracyari ubuntu, wenda nibigera ku rwego rwiza bazatangira kujya bishyura kuko ubu turacyafite abaterankunga.”

Abakora imyuga bakwiye guhabwa agaciro kuko ibyo bakora ni ingenzi

Uyu munsi nta bahawe impamyabumenyi kuko ari bwo bigitangira ariko bazazihabwa vuba cyane. Umuyobozi mukuru wa ATECAR, Leandre Munyururu yashimangiye koi bi byakozwe bizafasha abakora mu magaraje ndetse n’abandi kuko bizatuma batera imbere mu mibereho yabo kuko nyuma yo kubona impamyabumenyi n’umushahara uziyongera.

Ibi byatumye bifashisha Swisscontact mu gutanga ibizamini ku bashoboye bagahabwa agaciro n’impapuro zihamya ibyo bashoboye. Ntiyababazwa n’uko bagira aho bagera bakamuca mu myanya y’intoki ahubwo we nk’umubyeyi yifuriza ibyiza abana kandi atanga Stage cyane akanatanga karibu ku babyifuza. Cooperation Suisse nibo baterankunga b'umushinga naho Swisscontact bakaba abashyira mu bikorwa umushinga.

Cooperation Suisse nibo baterankunga b'umushinga naho Swisscontact bakaba abashyira mu bikorwa umushinga.

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND