RFL
Kigali

Kayonza: Imbamutima z’abitabiriye irushanwa “ArtRwanda-Ubuhanzi” mu cyiciro cy’inganda ndangamuco-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/09/2018 20:42
1


Mu gitondo cy’uyu wa Gatandatu tariki ya 08 Nzeli 2018 mu Karere Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba hakoraniye urubyiruko rutandukanye rw’abanyempano bahatanira gushyigikirwa mu ruganda rw’umuco Nyarwanda. Ni mu irushanwa ryatangijwe na Imbuto Foundation.



“ArtRwanda-Ubuhanzi” ihurije hamwe urubyiruko mu “Bugeni”, “Imbyino n’indirimbo”, “Guhanga imideli”, “Ikinamico n’urwenya”, “Filime no gufata amafoto”, “Ubusizi ndetse n’Ubuvanganzo”. Ni irushanwa riri mu biganza by’’Imbuto Foundation, Minisiteri y’Umuco na Siporo, Minisiteri y’Urubyiruko n’abandi bafatanya bikorwa.

Mu ntego z'imbere iri rushanwa rifite ni ugushyira igorora buri wese wifitemo impano agafashwa byihariye itarano yahawe n’Imana ikabyazwa umusaruro mu murongo wo guhanga akazi mu rubyiruko nk’inkingi Leta y’u Rwanda yegamiye. Hazatoranywa abagera ku 120 bahize abandi mu Rwanda hose, bahabwe amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho.

-Mu gitondo cya kare ab’inkwakuzi bahageze bafata nimero z'imbere:

Bamwe mu rubyiruko bahageze mu masaha ya Saa kumi n’ebyiri z’igitondo asatira Saa moya. Mu masaha ya Saa yine umurongo wari ukiri munini kugeza mu ma Saa sita. Benshi banyuraga kuri Midland ahabereye iki gikorwa bagafata umwanya muto babaza ibyabaye. Hari abagiraga amatsiko bakahagera bagasobanuza.

Buri wese yabanzaga guca imbere y’abamufasha gutanga imyirondoro ye. Abashinzwe kubandika, ni ikipe y’abantu batatu, baganirizaga uwitabiriye irushanwa bakamusaba kwerekana impano ye. Hari abahitamo kwivuga, abandi bakabyina kugeza ku bacinya umudiho. Uwemererwaga gutambuka, yakubitaga agatwenge akinjira yishimye.

Uwitabiriye irushanwa akomereza mu kindi cyumba aho ahabwa ifishe yuzuzaho ibimuranga byose kugeza no kumasezerano agirana na Imbuto Foundation. Umwe ni we winjira imbere y’akanama nkemurampaka agahatwa ibibazo. Benshi bagiye basohoka baseka, abandi bagasoka bavuga ko byanze n'ubwo bagerageje ariko bikarangira batabonye amahirwe yo gukomeza.

mu cyumba

Abagize akanama nkemurampaka

Imbere mu cyumba cyirimo akanama nkemurampaka:

Abagize akanama nkemurampaka ni Sandrine Isheja, umunyamuziki Danny Vumbi, Eric Kabera, Kennedy Mpazimaka ndetse na Kabakera Jean Marie Vianney.  Abagize akanama nkemurampaka bari bari mu cyumba cyuzuyemo ibyuma bifata amajwi n’amashusho kugeza ku matara y’urumuri rwitamuruye.

Uwemerewe kwinjiramo ahabwa indangururamajwi imufasha kumvisha abantu impano ye. Yakirwa n’umwe mu bagize akanama nkemurampaka, akamuhata ibibazo amusaba gusobanura byimbitse iby’impano ye ikwiriye gushyigikirwa. Mu minota nk’itanu gusa, ushaka kwinjira mu irushanwa aba asohotse amwenyura cyangwa se yuje agahinda. Benshi amarira azenga mu maso bavuga ko batiyumvishaga y’uko baza gutambuka abandi bakavuga y’uko uyu munsi babyukiye i bumoso.

Ibyishimo bisendereye by’ababashije gutambuka mu irushanwa :

Ishimwe Marie Grace wabashije gutambuka abonye “Yego” eshanu wari uhatanye mu cyiciro cy’abaririmbyi, yabwiye INYARWANDA ko byamurenze amarira akazenga mu maso (Ni byo koko yasohotse arira). Yavuze ko yaje guhatana atiyumvisha neza ko aza kwememerwa gutambuka muri iri rushanwa.

Yavuze ko indirimbo yamubashishije gutambuka ari yo yajyaga aririmba we na bagenzi be ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye. Yagize ati “Ntabwo indirimbo ari njye. Ariko ni indirimbo twajyaga turirimba tukiri ku ishuri tuyibyinamo imishayayo mu bigo by’abihaye Imana.” Yavuze ko yiha amanota 98% yo gukomeza kugeza ku rwego rw’igihugu, ngo kabiri yiyimye ni uko ari abantu.

Uwitwa Chris wahatanye mu cyiciro cy’abafite impano yo gushushanya yatubwiye ko yari yazanye ibihangano bitandukanye mu irushanwa. Yavuze ko hari ibyo afite yashushanyije akoresheje ikaramu y’igiti n’ibindi yagiye akora yifashishije amarangi. Yavuze ko afite icyizere cyo gukomeza ku munsi wa nyuma. Ati “Kuko nshyigikiwe n’Imana nzi ko nzagera kure. Gushushanya ni ibintu byanjemo kandi mbikora mbikunda.”

N’agahinda kenshi, Uwitwa Eric Turatsinze, waturutse i Nyagatare utabashije gutambuka yatubwiye ko bimubabaje kuba atabashije gutambuka muri iri rushanwa. Ati “Birababaje cyane. Ntabwo binshimishije kandi nakubise rapu ni yo sitire yanjye.”

iayonza

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umuco na Siporo Ntagengwa John

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umuco na Siporo Ntagengwa John yabwiye INYARWANDA ko iri rushanwa ryaziye igihe rigiye gusiga abanyempano bashyizwe igorora, ibintu ahuza no kuba ari urubuga ku bari barabuze aho banyuza ibihangano n’impano zabo. Yagize ati: “ArtRwanda-Ubuhanzi” ni urubuga kugira ngo urubyiruko rubone uburyo rugaragaza impano zabo. N’abandi bo mu rubyiruko batabonaga aho bagaragariza impano zabo bahabone. Izigaragara y’uko koko ari impano zifatika zifashwe zizamuke zigere kure.”

Ubwitabire bw’i Kayonza, uyu muyobozi yavuze ko batanze ishusho y’uko urubyiriko rwari rwarabuze aho rugaragariza impano ariko ngo Imbuto Foundation yabavunnye amaguru ubu bagiye gushyigikirwa kugeza ku rwego rw’igihugu.

abagize akanama nkem

Sandrine Isheja, Danny Vumbi mu bagize akanama nkemurampaka

sandrine

uwatambutse

ibi bihangano ni ibye

Ibi bihangano ni ibye

ibyo bihangano ni ibye

Ishimwe wabashije gutambuka mu irushanwa yasohotse arira

wabashije

Umurongo wakomezaga kwiyongera buri munota

hari uwaanya

Hari uwazanye indege itaguruka

watangaga

Watangaga indangamuntu ukuzurizwa n'ibindi bisabwa

ahabereye

Midland Hotel y'i Kayonza ni ho habereye irushanwa

kwiykan

Kwiyandikisha

kwiyndi

umusista

live

abahatana ni beshi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Igihozo zawadi angelique 5 years ago
    Nabasabaga ngo mutumenyeshe italiki bazongera kwiyandikishaho





Inyarwanda BACKGROUND