RFL
Kigali

Jean d’Amour Twiringiyimana yabaye umunyamahirwe wa 4 watsindiye moto muri Airtel Tunga

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:12/10/2017 18:35
0


Uyu munsi tariki 12/10/2017 ku cyicaro cya Airtel Kimironko niho umunyamahirwe wa kane yahawe moto yatsindiye muri tombola ya Tunga, uwo ni Jean d’Amour Twiringiyimana ukomoka mu karere ka Ngoma.



Jean d’Amour yavuze ko ari umuhinzi mworozi akaba yarakinaga buri munsi kugeza ubwo abaye umunyamahirwe utsindiye moto ya 4 muri Airtel Tunga. Yavuze ko iyi moto izamugirira akamaro cyane kuko agiye kuyiha umumotari akayishyira mu muhanda ubundi akajya amwishyura. Iyi moto Airtel itanga ifite agaciro ka miliyoni n’igice y’amafaranga y’u Rwanda ikaba itanganwa n’ibyangombwa byayo byose bituma ihita ibasha gukoreshwa. Kubona moto ni ibintu byoroshye kuko ni ukwandika 1 ahandikwa ubutumwa bugufi ukohereza kuri 155 cyangwa ugahamagara kuri 155 ugasubiza ibibazo byoroshye ubundi ukagwiza amanota yagufasha kwegukana moto.

AIRTELAIRTELTwiringiyimana yahawe moto yatsindiye

AIRTEL

Yayihanywe n'ibyangombwa byayo byose

Liliane ni umukozi muri Airtel, yasobanuye ko iby’iyi poromosiyo ya Tunga bigikomeje kuko hakiri moto 8 zo gutsindira ndetse n’imodoka, ukaba ushobora kubitsindira n’iyo wakoresha simukadi nshya cyangwa iyo usanganwe. Moto izakurikiraho hazamenyekana umunyamahirwe wayitsindiye kuwa 3 hanyuma kuwa 4 imushyikirizwe.

AIRTEL

Haracyari moto zo gutsindira

AIRTEL

Muri Airtel Tunga ushobora gutsindira moto cyangwa imodoka, kugeza ubu amanyamahirwe 4 bamaze gutsindira moto muri Airtel, ikurikiyeho ishobora kuba iyawe, ni ugukanda 1 ukohereza kuri 155 cyangwa ugahamagara 155 ku giceri cy’ijana gusa ukaba watsindira kimwe muri ibyo bihembo uko urushaho kwiyongerera amanota. Iri rushanwa ririmo ibibazo byo gusubiza aho ubazwa wasubiza igisubizo cy’ukuri ugahabwa amanota 100, watanga igisubizo kitari cyo ugahabwa amanota 50 y’uko wagerageje, buri muntu wese kandi witabiriye irushanwa rya Airtel Tunga ahabwa amafaranga y’inyongera 11 akoreshwa mu kohererezanya ubutumwa bugufi Airtel kuri Airtel. Nimero yonyine Airtel ikoresha ihamagara abatsinze ni 0731000000.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND