RFL
Kigali

itel Mobile yashyize igorora abakiriya bayo ibahindurira ikirahuri cya telefone mu gihe kimenetse

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/11/2018 17:28
1


itel mobile ni imwe muri kompanyi ziyoboye kugeza ubu ikaba imaze kumenyekana mu Rwanda nk’imwe muri kompanyi zikora telefone zigezweho (Smartphones) kandi ziri ku giciro cyoroheye abakiriya.



Ibinyujije mu kigo cyayo gifasha abakiriya mu gihe bamaze kugura telefone ”CARLCARE”, itel Mobile iri gutanga garanti y’iminsi 100 y’ikirahuri cya itel A16. Bivuze ko mu gihe uguze itel A16 ukagira ibyago ikameneka ikirahuri kubw'impanuka itaramara iminsi 100 uyiguze, itel Mobile ihita ihindurira umukiriya ikamushyiriraho ikindi kirahuri k’ubuntu.

itel Mobile

Ni ibiki bigenderwaho ngo wisanzure kuri iyi gahunda ya garanti?

Umukiriya wese uguze itel A16 mu Rwanda ahabwa iyi garanti. Kugira ngo uhindurirwe ikirahuri cya telefone yawe k’ubuntu mu gihe kimenetse bisaba:

1. Kuba ari ubwa mbere kimenetse hatarashira iminsi 100 uguze itel A16

2. Kuba telefone yawe yagucitse ikikubita hasi kubw'impanuka bigatuma ikirahuri cyangirika

3. Kuba telefone yawe yagucitse ikagwa ku kintu runaka bigatuma ikirahuri cyangirika

4. Uyicariye kubw'impanuka bigatuma ikirahuri cyangirika

Ni ibiki byatuma utajya mu bahindurirwa ikirahuri k’ubuntu?

Mu gihe telefone yawe igize ikibazo ariko itel mobile igasanga ifite ibimenyetso bivugwa hasi, guhindura ikirahuri ntibiba ubuntu.

1. Kuba ikirahuri kimenetse mu gihe iminsi 100 yarangiye kuva uyiguze

2. Mu gihe ikirahuri kimenetse inshuro irenze imwe muri ya minsi 100 kandi ukaba warahinduriwe k’ubuntu

3. Igihe wamennye ikirahuri cya telefone yawe k’ubushake.

4. Kuba hari amazi cyangwa ibindi bisukika byamenetse muri telefone yawe

5. Kuba telefone utunze ari inyiganano

6. Kuba yarafunguwe cyangwa igakorwa n’abatabifitiye uburenganzira. CARLCARE bonyine ni bo bemerewe gukora telefone za itel mu gihe zagize ikibazo.

Ni ibiki ugomba kumenya kuri itel A16?

itel A16 ifite camera ya 5MP igufasha gufata amafoto y’ibihe byiza wagize. Ku bakunda kureba amashusho ndetse no gukina imikino itandukanye, itel A16 ifite ikirahuri cyingana na 5,0-inches. Ikirahuri kinini kiraguha kubona amashusho wisanzuye.

Kugira ngo itel A16 yihutishe buri comande, iyi ifite Android igezweho ya AndroidTM 8.1(Go edition) ikoranye apps za Google zigezweho nka Youtube Go, Gmail Go, n’zindi zihuta 15% ugereranyije n’izisanzwe. Ni umwanya wawe nawe ukanezezwa na smartphone nk’iyi!!

Itel Mobile

Ifoto ya itel A16 Smartphone

Ubu wagura itel A16 kuri 45,000frw gusa mumaduka ya itel Mobile mu Rwanda hose. Akarusho kandi ni uko uzagura itel A16 wese mbere ya taliki 31 Ukuboza azahita yinjira muri tombola yo gutsindira Televisiyo, Firigo ndetse na Mudasobwa. itel Mobile Ikwitayeho!!!






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umusabwa Rosette5 years ago
    Muzatuzanire aitel 32nirurangiza





Inyarwanda BACKGROUND