RFL
Kigali

Itel Mobile yahaye impano abanyeshuri 74 inabatambagiza ahari kubera Expo 2018-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/08/2018 11:22
0


Itel Mobile yakoze igikorwa cy'urukundo iha impano abana bato b'abanyeshuri biga muri 'Primaire' inabatambagiza ahari kubera imurikagurusha mpuzamahanga (Expo 2018). Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 2 Kanama 2018 kuva Saa Cyenda z'amanywa.



Abana b'abanyeshuri 74 baturutse mu kigo cyo muri Gatenga, mu mpano bahawe na Itel Mobile harimo; inkweto, amakaramu, amakayi, ibikapu n'ibindi binyuranye byiganjemo ibikoresho nkenerwa ku ishuri. Iki gikorwa cy'urukundo cyateguwe na Itel Mobile cyashimishije cyane abantu banyuranye bari bari muri Expo 2018 kuri uyu wa Kane by'umwihariko bishimisha mu buryo bukomeye abana bahawe impano ndetse bamwe muri bo bavuga ko nibakura nta zindi telefone bazagura zitari iza Itel Mobile.

Itel Mobile

Impano Itel Mobile yahaye abana b'abanyeshuri

Nyuma yo kubwirwa ko impano bahawe zavuye mu bantu bagiye bagura telefone za Itel Mobile dore ko iyo uguze terefone y'iyi kompanyi uba utanze umusanzu mu bikorwa by'urukundo binyuranye ikora, aba bana byabashimishije cyane ndetse bahamagarira abantu bose kugura telefone za Itel Mobile. Ubwo bari muri Expo 2018, aba bana batemberejwe ibice binyuranye byegeranye n'aho Itel Mobile ikorera ndetse basusurutswa bikomeye na Mc Yannick.

Itel Mobile

Mc Yannick yasusurukije bikomeye abana basuye Itel muri Expo

Sam Bizimana uhagarariye ibikorwa bya Itel Mobile yabwiye Inyarwanda.com ko iki gikorwa bakoze cyo guha impano abanyeshuri, ari umwihariko wa Itel Mobile nyuma yo gusanga hari kompanyi zinyuranye zikora ziharanira inyungu gusa, Itel Mobile yo ikaba yarasanze ari byiza gukora n'ibikorwa by'urukundo. Yavuze ko igikorwa bakoreye aba bana b'abanyeshuri, bazagikomeza kugeza Expo 2018 irangiye. Kuba barahisemo guha abana impano yavuze ko abana ari bo Rwanda rw'ejo. 

Sam Bizimana

Sam Bizimana uhagarariye ibikorwa bya Itel Mobile

Ni igikorwa bakoze nyuma yo kuzenguruka igihugu bagatanga ubufasha ku baturage batishoboye. Yasabye izindi kompanyi kujya zifata ku nyungu zibona zikagira abaturage batishoboye zifasha. Ati: "Icyo twababwira ni uko ku nyungu babona bajya bakuraho inkunga yo gufasha abatishoboye" Inyarwanda.com twabajije Sam Bizimana agashya Itel Mobile ifitiye abantu muri Expo 2018 adusubiza ko bafite terefone nziza cyane ziri ku isoko ari zo; Itel A32F na Itel P32. Ni telefone nziza cyane wahamo umuntu impano akajya ahora akwirahira. Akarusho iyo uguze imwe muri zo uhabwa interineti y'ubuntu y'amezi abiri.

REBA ANDI MAFOTO

Itel Mobile

Ubwo bari bageze kuri Expo,..inkweto bazanye si zo basubiyeyo bambaye

Itel MobileItel Mobile

Itel P32 ni telefone nshya wasanga muri Expo2018,..yigurire inshuti yawe izahora ikwirahira!

Itel MobileItel MobileItel MobileItel MobileItel MobileItel MobileItel MobileItel MobileItel MobileItel MobileItel MobileItel MobileItel MobileItel MobileItel MobileItel MobileItel MobileItel Mobile

Bafashe ifoto y'urwibutso hamwe n'abakozi ba Itel Mobile

AMAFOTO:Iradukunda Desanjo-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND