RFL
Kigali

RDB yanyomoje ibyatangajwe na The Associated Press ku biciro byo gusura ingagi

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:1/10/2018 18:08
0


Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere, RDB ryasohoye itangazo rivuguruza ibyatangajwe n'ikinyamakuru The Associated Press ku biciro byo gusura ingagi.



RDB yagize ati: "Raporo iri mu byo The Associated Press yatangaje ku biciro byo gusura ingagi si ukuri"

Ubwo ihinduka ry’ibiciro byo gusura ingagi ryatangazwaga tariki 6 Gicurasi 2017, RDB yavuze ko abakerarugendo bifuza gusura ingagi, bakanasura Parike Nkuru ya Nyungwe na Parike Nkuru y’Akagera byibuze mu gihe kitari munsi y’iminsi itatu (hagati y’Ugushyingo na Gicurasi) bazajya bagabanyirizwa angana na 30%. Ibi byaje byiyongera kuri 15% agabanyirizwa abakerarugendo baza mu nama mbere y’igihe cyangwa bagatinda kugira ngo babashe gusura ingagi.

The Associated Press yakoze ikosa ryo gutangaza ko ‘Amafaranga yagabanyijweho 30% muri ya mezi (Ugushyingo na Gicurasi) hizewe ko abo bashyitsi bazagaruka.’ The AP yongeye gutangaza ko ‘Hakurikijwe umubare mucye w’abakerarugendo, Parike Nkuru y’Ibirunga yafashe imyanzuro yo kugabanya amafaranga kuva mu kwezi kw'Ugushyingo kugeza muri Gicurasi bikaba $1,050.’

Igabanywa ry’ibiciro RDB yatangaje muri 2017 byari uburyo bwo gutera imbaraga abasura Parike Nkuru y’Akagera n’iya Nyungwe ndetse no gushishikariza abashyitsi baje mu nama bagasura ingagi. Igabanywa ry’ibiciro ntirigendeye ku mibare micye y’abasura Parike Nkuru y’Ibirunga. Byongeye kandi, AP yavuze ko ‘Kuva ubwo, RDB yatakaje ubucuruzi kuri Uganda, hagenda abafasha abakerarugendo benshi ndetse n’abandi bakora mu bijyanye no gufasha abakiriya kuko nta nyungu bari bakibona nk’uko urubuga rwa parike rubigaragaza.’ RDB yagize iti:

"Tunejejwe no kumenyesha ko mu buryo bweruye, RDB itigeze na rimwe itangaza mu buryo ubwo ari bwo bwose ko abayobora ba mukerarugendo n’abandi bakozi mu by’amahoteri n’ubukerarugendo bagiye nta nyungu kubera kwiyongera kw’igabanyirizwabiciro mu gusura ingagi. Iri ni ikosa! Mu mabwiriza y’uruhushya rwo gusura ingagi, icyo turi kubona ni ihinduka ridatunguranye ku isoko.

Inyungu zariyongereye kuva itangazo ryajya hanze muri 2017 bigera kuri 4% by’inyongera ku musaruro wa 2017 ugereranyije na 2016. Gusa habayeho kugabanyuka gato muri ya mezi (Ugushyingo na Gicurasi) ariko turi kureba uburyo inyungu twazigaruriza mu bindi bihe na none. Ibi byatewe n’uko abashyitsi bacu bumva ko iyongerwa ry’ibiciro ryakozwe ngo habashe kubungabungwa no kongera ibyiza mu gusura ingagi. Hagati ya Gicurasi na Kanama 2018, RDB yabonye inyongera mu musaruro ingana n’amadolari ya Amerika $983,333 ugereranyije n’igihe nk’icyo muri 2017. Twizeye ko ibi bizakomeza.

Gusura ingagi, ni ikintu cyiza kandi cyihariye. U Rwanda rwongereye ibiciro byo gusura ingagi mu rwego rwo gusigasira ibungabungwa ryazo no kongera ibyiza abazisura bakwiye kubona ndetse no kongera imibereho myiza y’abaturiye parike. Izi ntego, zongereye ifatwa ry’imyanzuro n’agaciro ku biri ku isoko. Ibi kandi bigaragaza ko hagomba kubaho ipiganwa ku kwita ku bakiriya, maze abatabasha, bagaharira abashoboye ku isoko ry’umurimo.

Ubukerarugenda rwagize akamaro gakomeye mu guteza imbere imibereho myiza y’abanyarwanda. Imwe mu ngamba nziza zashyizweho ku bw’ubukerarugendo, ni 'Revenue Share Program' (Uburyo bwo gusangira inyungu) yatangijwe na Guverinoma y’u Rwanda muri 2005, iyi gahunda igamije gushora imari mu bikorwa by’iterambere bikikije pariki nkuru zitandukanye mu Rwanda aho 10% by’ayavuye muri parike ashyirwa mu mibereho y’abaturiye utwo duce. Kubera iyo gahunda, uduce dutandukanye tw’igihugu twabashije kubona amazi yo kunywa meza asukuye, amavuriro, amashuri n’inzu zijyanye n’igihe."






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND