RFL
Kigali

Itandukaniro riri hagati yo kwigira n'intege nke by'ibihugu ni Politiki zifite ireme-Perezida Kagame

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:18/04/2018 15:36
0


Perezida w’u Rwanda witabiriye ibiganiro ku ntege nke z'ibihugu, iterambere ry'ubukungu n'amajyambere biri kubera i London mu ihuriro ry’ibihugu binyamuryango bya commonwealth yahamije ko intege nke z’ibihugu no kwizamura mu rwego rw’ubukungu bitandukana cyane iyo za Guverinoma zifite Politiki zihamye.



Ni ibi biganiro ku ntege nke z'ibihugu, iterambere ry'ubukungu n'amajyambere byari biyobowe na David Cameron wahoze ari Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza.

Image may contain: 2 people, people sitting and indoor

Perezida Kagame ubwo yahuraga na David Cameron i Davos 

Perezida Paul Kagame yasobanuye ko kugira intege nke kw’igihugu ari ikibazo rusange. Perezida Kagame yagize ati”Intege nke z'ibihugu, ni ikibazo gishobora kugwirira ibihugu bito n'ibinini, ibikennye n'ibikize. Ibi bigira ingaruka ku bwiyongere bw'ubukungu n'iterambere ry'abantu”

Yifashishije urugero rw’u Rwanda, Perezida Kagame yemeje kandi ko u Rwanda aho rumaze kugera mu rwego rw’ubukungu ari urugero rwiza rugaragaza ko kugira intege nke nk’igihugu runaka atari karande, ahubwo ari ikibazo gishobora gukemuka mu gihe runaka.

Perezida Kagame yasobanuriye benshi mu bavuga rikijyana bari bitabiriye ibi biganiro ko u Rwanda rwihaye politiki ihamye yo guha ijambo umuturage nk'imwe muri politiki zihamye zatumye rugera aho rugeze nyuma y’igihe gito. Perezida Kagame yagize ati:

Mbese abaterankunga bakomeza gutera inkunga ibihugu nta kubaza uko ikoreshwa? Mu Rwanda, twashyizeho uburyo bufasha impande zose kumenya uko inkunga ikoreshwa n'umusaruro itanga. Abaturage bacu nabo twabahaye umwanya wabo mu byo dukora.

Perezida Kagame asobanura ko u Rwanda ari urugero rwiza

Ku rundi ruhande Perezida Kagame avuga ko iyo igihugu gitangiye kuvangura abaturage mu bikorwa bya buri munsi no kwirengagiza inshingano, kiba cyaguye mu mutego wo kwijyana mu bukene no mu ntege nke icyarimwe. Perezida Kagame yagize ate “Ese duhora dutekereza ku kubazwa ibyo dushinzwe no gukorera abaturage bose nta vangura iryo ariryo ryose?”

Perezida Paul Kagame ari mu Bwongereza ku mugabane w’uburayi, aho yitabiriye ihuriro ry’umuryango wa Commonwealth, uhuriyemo ibihugu 53 byahoze bikolonizwa n’u Bwongereza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND