RFL
Kigali

MTN Rwanda izanye uburyo bushya bwo gukoresha Application yiswe MyMTN App yifashishwa mu serivisi zayo zose

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:14/11/2018 8:29
2


MTN Rwanda ibaye iya mbere muri sosoyete z'itumanaho hano mu Rwanga ishyizeho uburyo bwo kwifashisha application muri serivisi zayo zose kuri buri mukiliya ufite telefone igezweho,smart phone.



Kuri ubu umukiriya wa MTN Rwanda ntagikeneye kujya gukora cyangwa gukoresha telefone serivisi iyo ariyo yose akoresheje inzira ndende imusaba kwinjiza imibare runaka muri telefone kugira ngo agere kuri serivisi ashaka. Uburyo bushya bwo gukoresha application yiswe My MTN App ni inzira ya bugufi yo kugera kuri serivisi za MTN Rwanda. N'ubwo atari mu gihugu cy'u Rwanda iyi gahunda yo kwifashisha application igeze bwa mbere ariko by'umwihariko MTN Rwanda yinjije kuri iri soko ry'ikoranabuhanga iyi application mu rwego rwo kurushaho guha abakiriya ibyo bakeneye.

pic

Aganira n'itangazamakuru Rene Nzabakira ushinzwe guteza imbere ibikorwa muri MTN Rwanda yagize ati"Ni mu rwego rwo kudasiganwa n'iterambere ry'ikoranabuhanga twese turabibona isi iri kuyobora n'ikoranabuhanga birumvikana na MTN ntiyasigara inyuma ariko byose ni mu nyungu za wa mukiriya wacu. Ikindi urabona iyo ugiye nko kohereza kuri MTN mobile Money amafaranga ukomeza wandika umubare runaka ukajya ahakurikira ugakomeza kuko ibyo uba ukeneye biba ari byinshi bitakwira muri screen ya telefone yawe. Urumva no kugira serivisi wongeramo bizasaba kongera ya code runaka bikaba byinshi. Kuri ubu rero byose biroroshye umukiriya azajya ahita abisanga kuri app byoroshye. MTN irashaka kugeza ku bakiriya bayo ibyiza byinshi ari ni byiza ko bitanyura mu nzira nyinshi ahubwo byanyura mu muyoboro umwe"

 Rene

Iyi  Application ya MTN, MyMTN App ishobora gukurwa kuri internet na buri wese uyikeneye. MTN yemeza ko ubu buryo ari bwo bwiza mu guha umutekano wizewe ubuzima bwite bwa nyir'ugukoresha telefone. Arthur Rutagengwa umuyobozi mukuru ushinzwe ubucuruzi aragira ati:

Urugero ubusanzwe iyo umuntu yandika pin ya mobile money usanga uwo mubare ukomeza ugaragara, nk'umuntu ukwegereye cyangwa akuri inyuma akaba yamenya umubare w'ibanga akaba yakwiba ariko muri iyi app nshya, umubare wanditse uhinduka akanyenyeri ako kanya ku buryo nta wundi muntu wawubona urumva rero ni bwo buryo bwizewe burinda n'umutekano w'ibyawe kurusha ubwakoreshwaga buzwi nka USSD.

Arthur

Fany

MTN RWANDA ivuga ko ubu buryo bwo gukoresha app butagiye gusimbura ubwari busanzwe ariko nanone buzakomeza kuvugururwa ku buryo buri munyarwanda wese yakwibona mu iterambere ry'ikoreshwa ry'iyi app MyMTN App. Isosiyete ya MTN Rwanda imaze imyaka 20 ikorera mu Rwanda ifite abafatabuguzi bagera kuri miliyoni 4.5. Buri kwezi abifashisha uburyo bw'ihererekanyamafaranga buzwi nka MTN Mobile money babarirwa muri miliyoni 20.

AMAFOTO: CYIZA Emmanuel-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Firmin nshimiyimana5 years ago
    Iyo application nshya yatangiye gukora kuburyo ubu nahita nyishyira muri Fone yanjye?
  • Joel5 years ago
    @Firmin yatangiye gukora reba mu appstore yawe uyishakemo.





Inyarwanda BACKGROUND