RFL
Kigali

Isi izaba mbi kurusha uko tubitekereza mu gihe nta cyakorwa-LONI

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:10/10/2018 8:55
0


Icyegeranyo gishya cy'Umuryango w'Abibumbye, LONI kigaragaza ko ihindagurika ry'ikirere riri kwangiza isi mu buryo butari bwitezwe,abatuye isi bakwiye guhindura uko babaho mu buzima bwa buri munsi.



Umuryango Mpuzamahanga wiga ku ihindagurika ry'ikirere uvuga ko hakwiye impinduka ku buryo abantu bakoresha ibikomoka kuri peteroli n'ibindi bicanwa bicukurwa mu butaka, uburyo bw'ubwikorezi, uburyo bw'imyubakire n'uburyo bw'imirire cyane cyane ibyo kurya bikorerwa mu nganda.

Ni nyuma y'ubushakashatsi bushya bugaragaza ko ibi byose uburyo bikorwa ngo bituma ubushyuhe bw'isi bukomeza kuzamuka. Kuri ubu ikigero cy'ubwiyongere bw'ubushyuhe kiri ku kigero cya degere celcius 1.5 mu gihe nyamara byari byitezwe ko kizamanuka nibura ho 2.1 kuva mu mwaka wa 2015.

Impuguke zakoze ubu bushakashstsi bwa LONI zivuga ko uku kwiyongera k'ubushyuhe bikomeje kugira ingaruka ku isi muri rusange, nko guteza amapfa, kuzimira kw'ibinyabuzima bitari bicye ndetse n'imyuzure myinshi kandi ikomeye.

LONI ivuga ko icyakora bigoye ko abantu bahindura uburyo babayeho, hakoreshwa uburyo butangiza ikirere kuko bisaba amikoro menshi urugero nko gukoresha ingufu zitangiza ikirere cyane ko ibinyabiziga byinshi bigikoresha ibikomoka kuri peteroli byangiza ikirere.

Igiteye impungenge, aba bahanga mu bumenyi bw'ikirere bagaragaza ni uko mu gihe ikigero cy'ubushyuhe cyakomeza kwiyongera ku isi, kikagera kuri degere celicius 2 ngo ibinyabuzima hafi ya byose bagerwaho n'ingaruka yewe hari n'ibyazimira burundu nk'amafi n'ibimera bitandukanye.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND