RFL
Kigali

Ruhango: Ishuri rya College Bethel Aparudi ryizihije isabukuru y'imyaka 23 rimaze rishinzwe-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:15/11/2018 9:29
3


Bamwe mu bagize Foundation College de Bethel igizwe n’abarangije muri College Bethel Aparudi bizihije isabukuru y’imyaka 23 iri shuri rimaze rishinzwe ndetse biyemeza gufasha abatishoboye no kurwanya ibiyobyabwenge by’umwihariko mu rubyiruko.



Kubakira abatishoboye, gukangurira abantu kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko  ndetse no gufasha abarwariye kwa muganga ni bimwe mu bikorwa bizaranga abagize Foundation College de Bethel nk’uko byatangarijwe mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 23 ishuri rimaze rishinzwe.

Abanyeshuri

Muri iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Ugushyingo 2018 cyo guhuza abarangaje vuba muri College Bethel Aparudi n’abaharangije kera ngo bahuze imbaraga, baganire ku cyabafasha nk’urubyiruko by’umwihariko Abanyarwanda. Muri ikigikorwa harimo abashyitsi batandukanye nk’umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Ruhango, abashinze iri shuri, umuyobozi waryo Niyitegeka Jean Claude, ababyeyi baharerera,...

Mu kiganiro umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage yibukije urubyiruko ko ari rwo ruzubaka igihugu ndetse rukagira n’uruhare rukomeye mu kubaka ejo hazaza bityo rero hakaba bakenewe kubaka ubufatanye hagati yabo by’umwihariko nk’urubyiruko rw’u Rwanda rufite icyerekezo cy’i gihugu. Yagize ati:

Rubyiruko ni mwe mufite iterambere ry’igihugu cy’u Rwanda, nimbivuga gutyo ntimwumve ko mvuze ibidashoboka twe turi kubyina tuvamo ariko mwe muracyafite imbaraga ni ngombwa ko rero mwihuza mugafatanya mugasenyera umugozi umwe. Muby’ukuri ndashimira ubuyobozi bw’iri shuri bwatekereje iki gikorwa cyo kubahuriza hamwe ndetse no kubaha umwanya mukitekerereza ibyanyu mwakorera igihugu, ubwo rero ni ahanyu ngo mukore cyane mugere kure mwiyubake ariko mwubake n’igihugu cyanyu.

Visi Meya wungirije mu karere ka Ruhango yibukije urubyiruko, abarezi ndetse n’abandi bari aho ko bakwiye kwirinda ibiyobyabwenge mu rubyiruko bafatanya na Leta y’u Rwanda kubikumira, kubica burundu no gukoresha imbaraga zabo mu gukora ibyiza byubaka igihugu kandi ngo birashoboka.

Abanyeshuri

Komite nshya ya Foundation de College Bethel

King Philosophe ni umwe mubahanzi bataramiye abitabiriye iyi sabukuru ndetse anarabasusurutsa. Yatangarije Inyarwanda.com ko kuba yarahize ndetse akaba yahawe umwanya wo kwigaragariza abakunzi be yise barumuna be ari iby'agaciro gakomeye bityo ngo akaba abona nta mpamvu yo kureka urubyiruko rukangiririka cyangwa ngo hagire abababazwa nyamara hari uburyo bafashwa.

Mu myaka 23 ishize Foundation College Bethel yagaragaje uruhare rukomeye mu buzima bw’abaturage dore ko hari abatishoboye bubakiye mu karere ka Ruhango ndetse bakaba barangwa no gufatanya na Leta kurwanya ibiyobyabwenge. Kuri ubu ngo bagiye no kongeraho gusura abarwayi mu bitaro bitandukanye babafasha banabaha icyizere cy’ejo hazaza.

 

Abanyeshuri

King Philosophe yaririmbanye n'abayobozi bari muri ibyo birori

AbanyeshuriAbanyeshuriAbanyeshuriAbanyeshuriAbanyeshuriAbanyeshuri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    mukomerezaho turabashyigikiyeeee
  • ingabire josiane2 years ago
    Amafaranga yishuri nangahe
  • Winner faith11 months ago
    Mwamay Nimero z'ikigo





Inyarwanda BACKGROUND