RFL
Kigali

Irushanwa ry’Agaciro Development Fund 2018 rizatwara miliyoni 20

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/09/2018 15:48
0


Kuwa Gatanu tariki 28 Nzeli 2018 na tariki 30 Nzeli 2018, kuri sitade Amahoro i Remera hazaba hakinirwa imikino ngaruka mwaka y’ikigega abanyarwanda bizigamamo (Agaciro Development Fund). Iri rushanwa rizatwara miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda (20.000.000 FRW).



Charles Mugabe ushinzwe ishoramari mu kigega Agaciro Development Fund avuga ko iri rushanwa rizahoraho kuko umusaruro rigira ugenda uzamuka byaba mu gukangurira abantu kugana ikigega cyabashyiriweho ndetse no kugira ngo bahamenyere ubutumwa bw’uburyo ibyo batanze bihagaze.

“Buri gihe ntabwo amafaranga yahora angana. Icyo tugamije ni ukugaragaza uruhare rwa siporo mu kubaka igihugu biciye mu kigega Agaciro Development Fund. Amafaranga arahari, amakipe ntagire impungenge, twarabiteguye neza, ntabwo yajya munsi ya miliyoni 20 z’amanyarwanda (20.000.000 FRW)”. Mugabe Charles

Mugabe Charles ushinzwe ishoramari mu kigega Agaciro Development Fund

Mugabe Charles ushinzwe ishoramari mu kigega Agaciro Development Fund

Mugabe Charles avuga ko iki kigega kitaje mu mupira w’amaguru muri gahunda yo kwinjiza amafaranga ahubwo ko ari ahantu babona ko byakoroha mu gihe cy’ubukangura mbaga ku bijyanye no gutuma abanyarwanda bose bamenya ikijya imbere mu kigega cyabo.

“Ntabwo twaje mu mupira w’amaguru duteganya kwinjiza amafaranga ahubwo ni ugushoramo amafaranga. Umupira w’amaguru ni ahantu hahuza abantu benshi icyarimwe haba mu Rwanda ndetse no ku isi hose, bityo rero nk’Agaciro Development Fund twizera ko ari ahantu abaturage bashobora kumenyera ibyo batanga mu kigega cyabo”. Mugabe Charles

Dr.Hakizimana Moussa wari uhagarariye perezida wa FERWAFAmu kiganiro

Dr.Hakizimana Moussa wari uhagarariye perezida wa FERWAFAmu kiganiro

Mugabe akomeza avuga ko nk’ikigega Agaciro Development Fund bishimira ko umwaka ushize bateguye iri rushanwa bafite miliyari 43 mu kigega ariko kuri ubu bakaba bishimira ko bamaze kugwiza miliyari 51 mu kigega.

Irushanwa ry’Agaciro Development kuri ubu rizongera ryitabirwe n’amakipe yasoje mu myanya ine (4) ya mbere muri shampiyona y’umwaka w’imikino 2017-2018. Ayo makipe arimo; APR FC, AS Kigali FC, Rayon Sports na Etincelles FC.

Buri kipe izitabira iri rushanwa, yagenewe miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2.000.000 FRW) kugira ngo bitegure uretse ikipe ya Etincelles FC izahabwa miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) bitewe nuko ituruka hanze ya Kigali dore ko yanasoje ku mwanya wa kane muri shampiyona.

Abakozi mu kigega cy'Agaciro Development Fund bahuye n'aba FERWAFA baganira n'abanyamakuru ku gica munsi cy'uyu wa Mbere

Abakozi mu kigega cy'Agaciro Development Fund bahuye n'aba FERWAFA baganira n'abanyamakuru ku gica munsi cy'uyu wa Mbere

Mu buryo amakipe azahura, ikipe yabaye iya mbere muri shampiyona izahura n’iyabaye iya kane bityo ikipe ya kabiri icakirane n’iyabaye iya gatatu.

Muri ubwo buryo rero nibwo, APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona izaba icakirana na Etincelles FC yabaye iya kane ari nako AS Kigali yabaye iya kabiri muri shampiyona izaba yisobanura na Rayon Sports yasoje ku mwanya wa gatatu.

Rayon Sports 1-0 APR FC: Imibare y’ibyavuye mu mukino hari ubutumwa itanga ku mukino utaha-AMAFOTO

Rayon Sports niyo ifite igikombe cy'Agaciro Development Fund 2017

Kuwa 28 Nzeli 2018 ubwo irushanwa rizaba ritangira, saa cyenda n’igice (15h00’) ikipe ya APR FC izakira Etincelles FC mbere yuko AS Kigali icakirana na Rayon Sports saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’).

Ku Cyumweru Kuwa 30 Nzeli 2018, ikipe zizaba zatsinzwe kuwa Gatanu zizahura hagati yazo hashakwa umwanya wa gatatu mu mukino uzakinwa saa saba (13h00’) mbere yuko amakipe azaba yatsinze azahurira ku mukino wa nyuma uzakinwa saa cyenda n’igice (15h30’).

Ikipe izatwara igikombe cy’Agaciro Development Fund 2018, izahabwa igikombe na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2.000.000 FRW), ikipe ya kabiri izafata miliyoni imwe (1.000.000 FRW) mu gihe ikipe ya gatatu izatahane ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda (500.000 FRW).

Umukinnyi uzatsinda ibitego byinshi (Topscorer) n’umukinnyi uzaba yitwaye neza kurusha abandi (MVP) bazahembwa itike y’indege igana aho bazaba bifuza kujya mu gihe Rwanda Air yaba ihagera.

Rutanga Eric munsi ya Hakizimana Muhadjili bahoranye

Birashoboka cyane ko APR FC yacakirana na Rayon Sports ku mukino wa nyuma 

Dore uko gahunda iteye:

Kuwa Gatanu tariki ya 28 Nzeli 2018

-APR FC vs Etincelles FC (Stade Amahoro, 15h30’)

-AS Kigali vs Rayon Sports (Stade Amahoro, 18h00’)

Ku Cyumweru tariki ya 30 Nzeli 2018

-Izatsinzwe kuwa Gatanu zizahurira mu gushaka umwanya wa 3 (Stade Amahoro, 13h00’)

-Izatsinze kuwa Gatanu zizahurira ku mukino wa nyuma (Stade Amahoro, 15h30’)

Image result for Stade Amahoro

Kwinjira kuri sitade Amahoro ni 10.000 FRW, 5000 FRW na 2000 FRW

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND