Muri iyi minsi insengero zinyuranye cyane cyane izo mujyi wa Kigali zirimo gushyirwamo 'Sound proof' itangira amajwi kugira ngo abasenga badasakuriza abantu baturiye urusengero. Igiteye impungenge ariko ni abari gukoresha matela ishobora gutera inkongi y'umuriro.
Mu mujyi wa Kigali hamaze gufungwa insengero zirenga 1000 kubera kutubariza amabwiriza mashya y'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB). Mu Ntara enye naho hamaze gufungwa insengero zitari nke. Bimwe mu byo izi nsengero cyane cyane izo muri Kigali zafunzwe zizira kutubahiriza, ni ukuba nta 'Sound proof' zabaga zifite dore ko inyinshi muri zo zatungwaga agatoki ko zisakuriza abazituriye. Ibindi bintu izi nsengero zitari zujuje ni ukutagira ubwiherero, kutagira aho imodoka ziparika n'ibindi.
Nyuma y'aho izi nsengero zifunzwe kimwe n'izindi zitafunzwe ariko zifite ibyo zishinja zitujuje, abanyamadini baziyoboye batangiye gukora iyo bwabaga, bashyira 'Sound proof' mu nsengero zabo, igikorwa na n'ubu usanga kirimo gukorwa cyane, gusa hakaba n'abagikora mu buryo bw'ibanga. Igiteye impungenge ariko ni uko izi 'Sound proof' bamwe bari gushyira muri izi nsengero, zitujuje ubuziranenge dore ko hari abari gukoresha matela, ikintu gishobora guteza inkongi y'umuriro igihe matela ihuye n'amashanyarazi nkuko biherutse kuba ku rusengero rwa ADEPR Gikondo/SEGEM.
Abakoresha Sound proof zikozwe muri matela bari kwishyira mu kaga
Tariki ya 14 Werurwe 2018 urusengero rwa ADEPR Gikondo/SEGEM rwafashwe n'inkongi y'umuriro rurashya rurakongoka. Intandaro yo gushya kwarwo ni 'Sound proof' zikozwe muri matela bari barimo gushyiramo n'ubwo ubuyobozi bw'uru rusengero bwabiteye utwatsi. Nkurunziza Gedeon wahawe ikiraka cyo gushyira 'Sound proof' muri uru rusengero, yabwiye Inyarwanda.com ko atazi icyateye inkongi y'umuriro. Gusa bamwe mu bantu Inyarwanda.com yasanze ahebereye iyi nkongi y'umuriro, baduhamirije ko yatewe na Sound proof ikozwe muri matela.
Hano ni mu rusengero rwa ADEPR Gikondo/SEGEM
Dr Ruhamya Colette ukora mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) mu kiganiro na Inyarwanda.com yavuze ko ayo makuru atari ayazi, gusa ngo bagiye kubigenzura neza barebe koko niba urusengero rwa ADEPR SEGEM rwarahiye kubera sound proof ikozwe muri matela. Yavuze ko ubusanzwe 'Sound proof' yizewe hari ibikoresho byihariye kandi bizwi ikorwamo, bityo ngo abantu barimo gushyira mu nsengero Sound proof zikozwe muri matela ngo barimo kwishyira mu kaga kuko matela itizewe bitewe n'uko iteza inkongi y'umuriro.
Kuba insengero ziri gushyirwamo 'Sound proof' ikozwe muri matela higanjemo insengero za ADEPR, byatumye Inyarwanda.com twegera umuvugizi mukuru wa ADEPR Rev Karuranga Ephrem uherutse gutorwa muri manda y'imyaka itanu, tumubaza niba iki kibazo akizi na cyane ko biteye benshi impungenge, adutangariza ko nta makuru abifiteho. Mu mvugo yakoresheje, wumvaga asa n'ushaka kuvuka ko bitamureba kuko yavuze ko ari iby'abatekinisiye. Yagize ati: "Ibyo ni iby'abatekinisiye ntacyo mbiziho." Twagerageje kuvugana n'umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP Theos Badege, ntibyadukundira kuko tutamubonye kuri terefone ye igendanwa.
Urusengero rwa ADEPR Gikondo rwarahiye rurakongoka
Ibi ni byo bikoresho ADEPR SEGEM yakoresheje muri Sound proof
Urusengero rwa ADEPR Gikondo rwafashwe n'inkongi y'umuriro rusigara rumeze gutya
AMAFOTO: Lewis IHORINDEBA-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO