RFL
Kigali

Ingabire Victoire yashimiye Perezida Kagame amusaba gutekereza no ku bandi banyapolitiki bafunzwe-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/09/2018 13:55
1


Ingabire Victoire wari warakatiwe imyaka 15 n’Urukiko rw’Ikirenga muri 2013 uyu munsi yasohotse muri gereza ashimira Perezida Paul Kagame wamuhaye imbabazi. Yamusabye ko n’abandi bafunzwe bazira ibya politiki n’abo yabatekerezaho bagasohoka muri gereza.



Madamu Ingabire Victoire Umuhoza umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta wari wahamwe n’ibyaha birimo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Nzeli 2018, yasohotse muri gereza ya Mageragere nyuma y’itangazo ry’ibyemezo by’abaminisitiri ryemeje iteka rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda rimuha imbabazi n’abandi bagororwa 2139.                                                  

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyitamaze iminota myinshi, Ingabire yatangiye ashima Perezida Kagame wamuhaye imbabazi, ngo ni ikimenyetso cy’uko abanyarwanda bose bakwiye gushyira hamwe. Yagize ati «  Ndashima Perezida Kagame ubona y’uko abanyarwanda twese dushyira hamwe ari abatavuga rumwe ari n’ubuyobozi tukubaka igihugu cyacu. »

Yabajijwe n’abanyamakuru niba azakomeza gukora Politiki, asubiza ko nta byinshi yifuza kibivugaho.Ati « Ntabwo ibyo ng’ibyo numvaga nshaka kubivugaho ndashaka gusa gushimira Perezida Kagame. »

Abajijwe ibyavuzwe y’uko yari afite umugambi wo gushinga igisirikare, Madamu Ingabire Victoire yasubije ati « Icyari ikigenzi kwari ugushimira Perezida Kagame na bagenzi banjye bamfashije muri iyi myaka yose. »

Yabwiwe ko n’ubwo afunguwe hari abarwanashyaka be bafunzwe barimo na Visi-Perezida w’ ishyaka rye, ati « Ntabwo ari ikibazo kuko nanjye nari mfunze abantu bari bahari kandi ibintu byakomeje gukorwa ntabwo ari ikibazo. Kandi n’abo uko nsohotse ndizera ko nabo bazasohoka ntabwo ari ikibazo. »

Yakomeje asaba Perezida Kagame kureba uburyo bagenzi be bafungiye ibijyanye na Politiki nabo basohoka.Yagize ati «  Mboneyeho n’akanya ko gusaba Perezida wa Repubulika ubwo yakoze iki cyemetso cyo kumfungura ko na bagenzi banjye bose bafunze bazira ibya politike bose nabo mu bushishozi bwe yareba uburyo nabo basohoka. »

George Rwigamba ukuriye RCS yabwiye itangazamakuru ko Victoire Ingabire wari warakatiwe gufungwa imyaka 15 ari mu mfungwa zitwaraga neza. Yavuze ko Kizito na Ingabire banditse basaba imbabazi, kandi ngo bitwaye neza mu gihe cyose bamaze muri gereza.

Ingabire Victoire aganira n'itanzamakuru

Kanda hano urebe uko Ingabire Victoire yasohotse muri Gereza 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    gusaba imbabazi ni byiza cyane iyo uzikuye kumutima ngwino rero twubake urwanda twifuza.amacakubiri uyashyingure kure cyane





Inyarwanda BACKGROUND