RFL
Kigali

Imurikagurisha mpuzamahanga rya 2018 ryageze ku musaruro mwiza kurusha ayayibanjirije-PSF

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:17/08/2018 8:17
0


Urugaga rw’abikorera rwashimiye inzego z’umutekano zafashije abanyarwanda mu gihe cy’iminsi 21 y’imurikagurisha mpuzamahanga ku nshuro ya 21 ryaberaga i Gikondo mu mujyi wa Kigali, rwemeza ko ariwo watumye rigera ku musaruro mwiza kurusha andi yabaye.



Urugaga rw’abikorera mu Rwanda PSF rwatangaje ko umutekano wagaragaye mu minsi y’imurikagurisha, watumye rigera ku ntego zayo. Urugaga rw’abikorera PSF ruvuga ko imurikagurisha ry’uyu mwaka wa 2018 ryageze ku musaruro mwiza kurusha andi yabaye mu Rwanda. Icyakora PSF ntiratangaza agaciro mu buryo bw’abafaranga.

PSF ihamya ko kuba umutekano wari wifashe neza, polisi n’inzego z’umutekano zikora akazi katoroshye. PSF ibinyujije ku rukuta rwa twitter yagize ati ”Turashima polisi y’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano ku bw’umutekano warindiwe ku bitabiriye imurikagurisha rya 2018, turizera kuzakorana no mu bindi bikorwa”

Usibye inzego z’umutekano PSF yanashimye inzu z’itangazamakuru zitandukanye, ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye bayifashije kwamamaza iri murikagurisha.

Benshi bahawe ibihembo bitandukanye na PSF

Imurikagurisha Mpuzamahanga rya 2018 ryatangiye ku itariki ya 26 Nyakanga risozwa 15 Kanama 2018.Imibare itangwa na PSF igaragaza ko iri murikagurisha rya 2018 ryitabiriwe n’abamurika 500 baturutse mu bihugu 23, naho abarisuye bakaba basaga ibihumbi 320.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND