RFL
Kigali

Impuguke mu bukungu zirasaba amasosiyete y’itumanaho mu Rwanda gushyiraho uburyo mpuzamahanga bwo guhererekanya amafaranga hifashishijwe telephone

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:13/11/2018 8:07
0


Impuguke mu bukungu zivuga gushyiraho uburyo mpuzamahanga bwo guhererekanya amafaranga hifashishijwe telephone byafasha mu kuzamura politiki y’ubukungu budahererekanya amafaranga mu ntoki (Ccashless economy) ndetse no kugabanyiriza abanyarwanda guhendwa mu gihe bohereza cyangwa bakira amafaranga hanze y’igihugu.



Izi mpuguke zivuga ko izi sosiyete z’itumanaho zagakwiye gushaka uburyo zakorana n’ibigo mpuzamahanga ku buryo telephone ngendanwa yaba igikoresho cyoroheye buri wese yakoresha yakira cyangwa kikanohereza mafaranga hanze y’u Rwanda mu buryo bumworoheye.

Impuguke mu bukungu zivuga ko kohereza cyangwa kwakira amafaranga hanze y’ igihugu bigihenze cyane ku muturage, ibi bikaba biniyongera ku kuba uburyo bukoreshwa hoherezwa cyangwa hakirwa amafaranga buhombya igihugu nk’uko bisobanurwa na Tedy Kaberuka impuguke mu bukungu.

 Tedy

Tedy Kaberuka yagize ati"Kohereza amafaranga birahenze, amacye bagukata ni 5 cyangwa 2 ku ijana ku ijana by'ayo wohereje, ukongeraho transport wakoresheje ujya kohereza amafaranga, umwanya utakaza uri ku murongo kuri banki ndetse n'amafaranga yinjira mu Rwanda ni menshi. Buri mwaka hinjira arenga miliyoni 800 z'amadolari y'Amerika ayo yose ajya mu ntoki anyuze muri za Western union na Money Gram kandi turi muri gahunda yo kurwanya ihererekanya ry'amafaranga mu ntoki"

Kuri Tedy Kaberuka ngo sosiyete z'itumanaho zo mu Rwanda zagakwiye gushaka uburyo zakorana n’ibigo mpuzamahanga ku buryo buri munyarwanda n’uri mu bice by’icyaro yashobora kohereza, akanakira amafaranga hifashishijwe telephone ngendanwa. Ibi ngo byanazamura ikigero cya politiki y’ubukungu budahererekanya amafaranga mu ntoki izwi nka cashless economy, Leta y’u Rwanda ishyize imbere.

Tedy agira ati"Njye nasaba amasosiyete y'itumanaho yacu mu Rwanda ko  yakorana n'ibi bigo mpuzamahanga mu kohererezanya amafaranga kuko hari amafaranga menshi yinjira muri iki gihugu yose ajye anyura kuri telefone ngendanwa zacu byarushaho kuzamura urwego rwa serivisi mu Rwanda”

Image result for Rwandan francs

Ni mu gihe sosiyete y’itumanaho ya SAFARICOM yifashishijwe uburyo bwayo bwo korererezanya amafaranga M-PESA hakoreshejwe telephone ngendanwa, igiye gukorana na sosiyete ya Western union mu kwakira no kohererezanya amafaranga mu bihugu bigera kuri 200 ku isi yose.

Buri mukiliya wese ya sosiyete ya SAFARICOM azajya yakira cyangwa yohereze amafaranga hifashishijwe uburyo bwa Western Union ariko ayashyire kuri telephone ye mu bihugu byose bikoreramo Western union nk’uburyo nko kohererezanya no kwakira amafaranga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND