Mu minsi ishize nibwo Inyarwanda.com yatangaje amakuru ko ibibuga biri inyuma ya Stade Amahoro bigiye gusenywa hakubakwa inzu mberabyombi izajya iberamo ibikorwa binyuranye birimo n'ibitaramo. kuri ubu imirimo yo gusenya ibi bibuga hitegurwa kubakwa iyi nzu yatangiye aho ibibuga byatangiye kunyuzwamo imashini.
Imashini zatangiye gusiza zihereye ku kibuga cyajyaga cyitorezwaho na APR FC iyo yabaga iri kwitegura imikino n’amakipe yo mu Ntara afite ibibuga bitariho ’Tapis synthétique’ ndetse na Academie ya APR FC niho yajyaga yitoreza, icyakora ubona ko no kukindi kibuga kiri ku ruhande nacyo cyatangiye gutegurwa ngo gisenywe cyane ko uruzitiro rwacyo ndetse na bimwe mu bigize ikibuga byatangiye kwigizwa hirya.
Iyi nzu mberabyombi igiye kubakwa Inyarwanda.com ifite amakuru ko izaba yarangiranye n'ingengo y'imari y'uyu mwaka bivuze ko muri Nyakanga 2019 iyi nzu izaba yarangiye hatagize igihinduka. muri Minispoc mu buryo bweruye ntibaravuga byinshi ku kubaka iyi nyubako birimo ingengo y'imari igiye gutwara. gusa ukuri guhari ni uko iyi nyubako izajya ijyamo abantu ibihumbi icumi bicaye neza.
Iyi nzu mberabyombi byitezwe ko izajya ikorerwamo ibikorwa binyuranye birimo ibitaramo by'abahanzi, imikino inyuranye ndetse n'ibindi bikorwa bijyanye n'imikino n'imyidagaduro.Iyi nzu ije gusubiza ibibazo byibazwaga cyane n'abahanzi bahamyaga ko batabona aho gukorera ibitaramo hahagije dore ko iyi yo yaba ifite byibuza imyanya ibihumbi icumi by'abantu bicaye neza.
Ikibuga nubusanzwe cyari cyatangiye kwangirika
Hatangiye kunyuzwamo imashini
Imirimo irarimbanyije
Intebe yicaragaho abakinnyi basimbura yigijweyo
Imirimo yo kubaka iyi nyubako izarangirana na Nyakanga 2019
TANGA IGITECYEREZO