Tariki 29 Nyakanga 2018 ni bwo mu mujyi wa Kigali hatangijwe icyumweru cya FESPAD mu gitaramo cyabereye muri parikingi ya Stade Amahoro, nyuma y'iki gitaramo ku munsi wa kabiri w'iri serukiramuco nyafurika ry'imbyino habayeho ijoro ryo gusangira no gusabana hagati y'abitabiriye iri serukiramuco baturutse mu bihugu binyuranye.
Ibi birori byo gusangira hagati y'abitabiriye iri serukiramuco byabaye tariki 30 Nyakanga 2018 bibera muri Camp Kigali. Ni ibirori byaranzwe n'imbyino gakondo za buri gihugu aho abantu bishimiye bikomeye uko buri gihugu cyaserutse. Abaminisitiri b'umuco mu bihugu binyuranye baje muri iri serukiramuco barimo Julienne Uwacu Minisitiri w'Umuco na Siporo hano mu Rwanda birekuye barabyina bishimira iri serukiramuco riri kuba ku nshuro yaryo ya cumi.
Minisitiri Uwacu Julienne na bagenzi be bitabiriye FESPAD babyinnye umuziki bikomeye
Muri uyu muhango aba Minisitiri banyuranye n'abandi bahagarariye ibihugu byitabiriye FESPAD bagenewe impano z'urwibutso na Minisitiri w'Umuco na Siporo, wahise nawe agenerwa impano y'igicurangisho cya muzika na Minisitiri w'Umuco muri Burkina Fasso. Usibye gutarama no gusangira ryari n'ijoro rigamije guhuza abitabiriye FESPAD ku buryo buri wese nahura n'undi bazaba baziranye.
Iri serukiramuco riri kubera mu Rwanda rirakomeje aho kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Nyakanga 2018 ryakomereje mu Ntara y'Amajyaruguru mu karere ka Musanze n'Iburasirazuba mu karere ka Rwamagana. Nyuma y'aho bazakomereza i Huye n'i Rubavu kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Kanama 2018 bazahave berekeza i Nyanza ahazasorezwa FESPAD tariki 2 Nyakanga 2018 ndetse bikazahurirana n'igitaramo 'Nyanza Twataramye' kibanziriza umunsi wo gusoza icyumweru cy'umuganura mu Rwanda.
Aba Minisitiri b'Umuco bari mu Rwanda batangaje buri umwe ko bishimiye u Rwanda ndetse bishimiye bikomeye uko FESPAD iri kugendaMinisitiri w'Umuco muri RDC yishimiye bikomeye imbyino z'UrukererezaWari umwanya mwiza wo kuganira bakungurana ibitekerezo ku bitabiriye FESPADAbaminisitiri birekuye babyina umuziki wari ucuranze mu njyana gakondo ya buri gihugu
REBA HANO AGASHYA KABAYE MURI IKI GITARAMO AHO UMUBYINNYI YABYINNYE ANYURA MU MAGURU YA MINISITIRI
TANGA IGITECYEREZO