RFL
Kigali

Perezida Kagame yavuguruye Guverinoma Dr Richard Sezibera asimbura Mushikiwabo, MINISPOC ihabwa umuyobozi mushya

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/10/2018 19:32
0


Kuri uyu wa 18/10/2018 Nyakubahwa Paul Kagame Perezida w'u Rwanda yavuguruye Guverinoma, Dr Richard Sezibera asimbura Mushikiwabo Louise, mu gihe Prof Shyaya yahawe kuyobora Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu yayoborwaga na Francis Kaboneka.



Perezida Paul Kagame yakoze izi mpinduka ashingiye ku biteganywa n'itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116. Muri izi mpinduka zabaye muri Guverinoma y'u Rwanda kuri uyu wa Kane, Prof Shyaka Anastase wayoboraga Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) yagizwe Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu (MINALOC).

Ni mu gihe Dr Richard Sezibera yagizwe Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, akaba agiye kuyobora Minisiteri yayoborwaga na Louise Mushikiwabo uherutse gutorerwa kuyobora Umuryango w'Ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa (OIF). Madamu Nyirasafari Esperanse yagizwe umuyobozi wa Minisiteri y'Umuco na Siporo yari imaze igihe iyoborwa Madamu Uwacu Julienne. Maj. Gen.Murasira Albert yahawe kuyobora Minisiteri y'Ingabo, yayoborwaga na Gen. James Kabarebe.

Paul KagamePaul Kagame

Itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w'Intebe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND