RFL
Kigali

VIDEO: Ibitekerezo by’abaturage ku bana bari munsi y’imyaka 18 banywa inzoga abantu bakuru barebera-IGICE CYA 2

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:7/09/2018 13:49
0


Nyuma y’inkuru yavuzwe ku mwana witabye Imana azize kunywa ikigage, Inyarwanda.com yaganiriye n’abanyarwanda batandukanye mu gusangira ibitekerezo ku kuba umwana muto uri munsi y’imyaka 18 anywa inzoga abantu bakuru barebera.



Abantu bamwe babangamira uburenganzira bw’umwana batazi ko ari icyaha abandi bakabikora nkana uretse ko ibyo bidakuraho ko uwabikoze yaba abizi cyangwa atabizi ahanwa n’amategeko. Hano turagaruka cyane ku bana banywa inzoga abantu bakuru babarebera. Mu gice kibanza cy’iyi nkuru, twasanze hakiriho abantu bakuru barebera abana banywa inzoga. Mu gice cya kabiri cy’iyi nkuru twegereye abaturage tubabaza impamvu yabyo ndetse niba babona bikwiriye.

Kuba umwana atemerewe kunywa inzoga, nyamara mu bigaragara usanga bazisangira n’abantu bakuru, byatumye twegera abaturage n’ubwo abo twaganiriye bose birinze kwemera ko bajya basangira inzoga n’abana. Aha rero ni ho Inyarwanda.com duhera twibaza niba bikwiriye ko umwana muto ahabwa inzoga kuko byanze bikunze umwana anywa inzoga atari wenyine ahubwo haba hari umuntu mukuru bari kumwe.

Mu biganiro bitandukanye twagiye tugirana n’abanyarwanda bo mu ngeri zitandukanye, harimo ababyeyi, urubyiruko, abanywa inzoga n’abatazinywa, abenshi mu bo twaganiriye nabo badutangarije ko akenshi abana banywa inzoga kubera ababyeyi cyangwa ababarera na cyane ko hari aho usanga umubyeyi adatinya gusangira inzoga n’umwana, icyakora akamurinda gusinda. Gusa ibi ntibikuraho ko umwana aryoherwa, akaba yatangira gushakisha uko anywa agacurura yihishe ababyeyi.

Abacuruza inzoga baganiriye na Inyarwanda.com bavuze uko babibona ku kuba umwana muto yanywa inzoga, impamvu babona bibaho ko abana banywa inzoga ndetse banatanga inama n’ingamba zakurikizwa abana bakareka kunywa inzoga. Rushimisha Museveni ukorera muri Ambassador's Park iherereye i Gikondo mu mujyi wa Kigali yatubwiye ko badashobora kugurisha inzoga umwana muto uri munsi y’imyaka 18 waza ayishaka. Yasabye ababyeyi kudaha abana ibisindisha ndetse anabasaba kujya banywera inzoga kure y'aho abana babo bari. Abajijwe icyo yumva cyakorwa yagize ati:

Ni ugushyiramo ingamba, ku buryo ababyeyi bagomba kubitozwa, kubikangurirwa muri munsi mu biganiro bya Leta, babyumva ko guha abana inzoga ari ibintu bibi. Iyo umwana abona umubyeyi we anywa akayoga ntabwo na we yatinya kukanywa. Kubikorera mu maso yabo nabyo ababyeyi bakabigabanya. Ibindi na Leta igashyiramo imbaraga, ahantu hari utubyiniro, bakaba nta burenganzira abana bafite bwo kwinjira aho hantu.

Twaganiriye n’urubyiruko rutandukanye rwo mu mujyi wa Kigali, turusanze mu duce dutandukanye turimo; Remera na Kabeza ahitwa Samuduha. Ab’aho bose nta washyigikiye igikorwa cyo kuba umwana yanywa inzoga n’ubwo abenshi mu bo twaganiriye nabo bazinywa ariko bahamya ko bidakwiriye kuba umwana muto yazinywa ndetse abenshi banenga cyane ababyeyi bazinywera aho abana bareba kuko bavuga ko bibatera gukurana ifemba yazo.

Impamvu zituma abana banywa inzoga

Ababyeyi bamwe baganiriye na Inyarwanda.com bemeza ko akenshi abana bazinywa kubera ababyeyi  babo cyane ko baba bumva kuzinywa nta kibazo nk’uko baba babonye ababyeyi babo bazinywa. Ibrahim Buraza umwe mu bacuruza inzoga ukorera muri Tizama Bar & Resto we yahamirije Inyarwanda.com ko bidakwiriye ko abana banywa inzoga dore ko bo banafite ingamba zikarishye kuko badapfa kwemerera abana kwinjira muri Tizama batari kumwe n’ababyeyi babo.

Yunzemo ko n’ubwo abana baba bari kumwe n’ababyeyi babo, nabwo bakurikirana imyakirirwe y’abo bana ku buryo ntaho bahurira n’ibisindisha. Bamwe mu bakiriya twasanze i Gikondo muri Ambassadors’ Park nabo badutangarije ko kunywa inzoga ku mwana byangiza cyane imikurire ye nk’uko hari uwibukije ko na Bibiliya ivuga ko inzoga ari umushotoranyi. Yunzemo ko gushotora abana ari bibi mu buryo bw’indengakamere.

Ingingo ya 219 y’itegeko ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ivuga ko “Umuntu wese uha cyangwa ugurisha umwana inzoga cyangwa itabi, cyangwa umukoresha mu icuruzwa ryabyo, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Ni nabyo bihano bihabwa ushishikariza umwana kunywa inzoga cyangwa itabi cyangwa kujya mu tubari.”

Aha rero wakwibaza uti ko bigaragara ko aya mategeko yashyizweho kuva mu mwaka wa 2011 ndetse ababyeyi bamwe bakaba batangaza ko umwana adakwiriye kunywa inzoga, ni iyihe mpamvu ituma bamwe bica nkana aya mategeko? Ese ni iki cyakorwa ngo ubuzima bw’umwana bukomeze kubungwabungwa aho kugira ngo bwangizwe n’abakagombye kububungabunga.? Ese ababyeyi si bo bashobora kuba intandaro y’ibyo byose bitewe no kutita ku bana babo aho usanga bamwe barabaye ibirara batanatinya kujya mu tubyiniro dutandukanye kandi batanyemerewe.?

Mu nkuru ikurikira tuzarebera hamwe icyo inzego zishinzwe kureberera abana zibivugaho

Kanda hano urebe ibitekerezo bitandukanye by’abanyarwanda ku kuba umwana muto yanywa inzoga

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND