RFL
Kigali

Ibaruwa ifunguye urugaga rw’abahanzi Nyarwanda rwandikiye Minisitiri Nyirasafari Esperance wa MINISPOC

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/10/2018 15:52
2


Urugaga rw’abahanzi Nyarwanda (Rwanda Music Federation) rwandikiye Minisitiri Nyirasafari Esperance wahawe kuyobora Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) ibaruwa ifunguye, bamuha ikaze mu mirimo yahawe ariko kandi banamugaragariza ibibazo bikomeje gutsikamira iterambere ry’umuhanzi Nyarwanda.



Intore Tuyisenge Umuyobozi w’Urugaga rw’abahanzi Nyarwanda yabwiye INYARWANDA ko bahaye ikaze Minisitiri Nyirasafari Esperance uyoboye Minisiteri ifite abahanzi mu nshingano ariko kandi ngo hari ibyo bamusabye n’ibyo bamweretse bigikomeje gutsikamira iterambere ry’umuhanzi Nyarwanda ukeneye nawe kwambuka imipaka.

Mu ibarurwa Ubuyobozi bw’urugaga rw’abahanzi Nyarwanda bwanyujije ku rukuta rwa Instagram kuri uyu 20 Ukwakira 2018 batangiye baha ikaze Minisitiri Nyirasafari muri Minisiteri y’Umuco na Sipor (MINISPOC) aherutse guhabwa kuyobora, bavuga ko bamwitezeho ko ‘umuhanzi Nyarwanda azarushaho guhabwa agaciro agatungwa n’umwuga we’. Banditse bati :

Nyakubahwa Minister, murakaza neza muri MINISPOC ifite mu nshingano abahanzi umunsi ku munsi. Tubitezeho ko umuhanzi arushaho kugira agaciro agatungwa n'ibihangano bye! Leta y'u Rwanda ihora idushishikariza kwihangira umurimo no kuwunoza kandi nk’uko mubizi abahanzi iyo ntero twayikirije mu ba mbere.

Basabye Minisitiri Nyirasafari kubafasha bagatungwa n’umutungo wabo mu by’ubwenge nk’uko undi muntu wese ufite umurimo akora umutunze hano mu Rwanda. Bati “Tukaba tubasaba ko mudufasha amategeko arengera abahanzi yubahirizwe mu gihugu hose kuko igihangano cy'umuhanzi n'umutungo bwite we ugomba kumubeshaho nk’uko undi muntu ufite isambu, imodoka, inzu n'ibindi bimubeshaho.”

Muri iyi baruwa basabye kandi Minisitiri Nyirasafari gufasha abahanzi Nyarwanda kubona ibikorwaremezo bimufasha gukora akazi ke neza. Bati “Gufasha abahanzi kubona ibikorwaremezo biborohereza gukora akazi kabo Kinyamwuga.”

Urugaga rw'abahanzi Nyarwanda banasabye ko bafashwa bakabona isoko ryagutse ryo gucuruza ibihangano byabo. Banasabye ko abahanzi bakongererwa ubumenyi mu byo bakora, bakanaterwa inkunga kuko birya bakimara. Bagize bati “Gufasha abahanzi kubona uburyo bugezweho no kwagura isoko mu icuruzwa ry'ibihangano byabo. Kongerera ubumenyi abahanzi mubyo bakora muburyo butandukanye. Gutera inkunga ibikorwa by'abahanzi kuko turakirya tukimara.”

Bisunze gahunda ya ‘Made in Rwanda’, Urugaga basabye ko umuhanzi Nyarwanda yajya ahabwa umwanya wa mbere mu birori ndetse n’ibitaramo bitegurwa n’inzego za Leta mu Rwanda. Bavuze ko aho bagiye batumirwa bagiye bahacana umucyo, icyirenze kuri ibyo ngo abahanzi b’abanyamahanga batumirwa ntibarusha abahanzi Nyarwanda gushimisha abitabiriye ibirori. Bati:

Muri Gahunda yo gukomeza guteza imbere ibikorerwa iwacu turabasaba ko mwadukorera ubuvugizi mu birori byateguwe cyane cyane n'inzego za Leta, abahanzi b'abanyarwanda bajye batekerezwa mu bambere kuko bashoboye. Nk’uko mubizi mwagiye munababona muri gahunda zitandukanye harimo n'amatora y'umukuru w'igihugu kandi umusaruro batanze ugaragarira buri wese. Mu gihe kandi bibaye ngombwa ko n'umunyamahanga atumirwa. Turabasaba guhabwa agaciro kangana ku bahanzi bitabiriye ibikorwa byateguwe kuko usanga umunyamahanga ahembwa akubye inshuro 30 cyangwa zirenga ayo abanyarwanda bahembwa nyamara usanga abanyarwanda bamurushije gushimisha abitabiriye ibirori, hato batazakomeza kugira bati "Nta muhanzi wemerwa iwabo.

Basoje basaba Minisitiri Nyirasafari kubafasha ubushobozi bugenerwa abahanzi bukabonekera igihe, gushyigikira inzego z’abahanzi bahereye ku mahuriro (unions). Bijeje Minisitiri ‘ubufatanye mu kabaka u Rwanda rwifuzwa rufite abanyamuziki baruhagararira bakaruhesha ishema mu ruhando mpuzamahanga.”

Mubo iyi baruwa yagenewe harimo: Ikigo cy'igihugu gishinzwe iterambere (RDB), Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi (RALC), Minisiteri y’Urubyiruko (MINIYOUTH), Ibiro bya Minisiteri w’Intebe w’u Rwanda (Primature Rwanda), Village Urugwiro ndetse na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Minisitiri Nyirasafari Esperance yahawe kuyobora Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) asimbuye Madamu Uwacu Julienne. Nyirasafari yari asanzwe ari Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF).

Image result for Nyirasafari Esperance

Minisitiri Nyirasafari wahawe kuyobora Minispoc yasabwe n'urugaga rw'abahanzi Nyarwanda kubafasha guhangana n'ibibazo bikibatsikamiye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gasigwa ernest5 years ago
    icyo ministère yazaheraho kikaba mubyihutirwa nugushyiraho département ishinzwe kurengera aba client cy abaturage bitabira ibitaramo bitajya bibera igihe ,ugasanga abahanzi bavuze KO ibitaramo gitangira saa cyenda kigatangira saa mbili !!!!nibyo byeze mubirori bisigaye biba ,bazashyireho aho umuntu yajya abariza nibiba ngombwa babajye babaca amande kuko umuntu abafite izindi gahunda nyuma yibyo bitaramo cy harimo nogutaha Kure.murakoze.
  • Neza Man Be5 years ago
    Ok Reka Nanjye Ngire Nti Ikaze Kd,,erega Urana Sanzwe Kuko Uru Wacu Nkabahanzi,gusa Gera Geza Urebe Twese Ahoturi Numpano Twifitemo Tugire Aho Tuva Naho Tugera,,binyuze Kuri Wowe Muvugizi Mwiza Twahawe Ok,nanjye Ndumuhanzi Arko,,biba Bita Tworoheye Kuva Hamwe Tujyera Ahandi,, Wadufasha Murakoze Cyn





Inyarwanda BACKGROUND