RFL
Kigali

Hora Rwanda Family yateguye igikorwa yise ‘Hobera Inkotanyi’ cyo gushimira Ingabo z’Inkotanyi

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:26/07/2018 15:20
0


Abagize Hora Rwanda bateguye umunsi wihariye wo kwizihiza umunsi wo kwibohora bahamya ko batatinze rwose ahubwo bashaka gushimira cyane Ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi zikabasubiza icyizere cy’ubuzima.



Mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo kwibohora bashimira Inkotanyi zabarokoye zikabagarurira icyizere cyo kubaho nk’uko Kamagwera Aimee Milienne washinze Hora Rwanda yabitangarije Inyarwanda.com yatuviriye imuzi intego y’iki gikorwa bise ‘Hobera Inkotanyi’ agira ati “Tugamije gushishikariza urubyiruko gusobanukirwa kwibohora nyako, rugakuramo isomo ryo kutazatatira igihango bagiranye n’Inkotanyi zatanze ubuzima bwazo ngo zibabohore ku ngoyi y’abicanyi.”

Hora Rwanda

Aimee Milienne Kamagwera washinze Hora Rwanda Family

Kimwe mu bigamijwe kandi ni uko hazabaho kwigisha urubyiruko ruzitabira igikorwa amateka yaranze urugamba rwo kwibohora n’isomo rwagakwiye kwigiramo cyane ko hazabaho guha umwanya abanyarwanda wo gushimira no kwishimana n’Inkotanyi zo zashubije ubuzima igihugu. Ni igikorwa kizaba taliki 28/7/2018, kikazabera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi aho kwinjira bizaba ari ubuntu ndetse Abanyarwanda bose n’abatuye u Rwanda bakaba batumiwe.

Hora Rwanda

Hora Rwanda Family

Hora Rwanda Family, ni umuryango ugizwe n’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, iki gikorwa bakaba baragiteguye nk’ishimwe ku Inkotanyi. Bacyise ‘Hobera Inkotanyi’ dore ko Aime Milienne yadutangarije ko uku ari ukwezi ko kwibohora bityo ari yo mpamvu bateguye igikorwa nk’iki. Tumubaije niba hari abantu bihariye bitezwe kuba bariyo yagize ati “Yego hateganyijwe abahanzi bazadufasha mu ndirimbo zirata ubutwari bw’Inkotanyi ndetse hari na bamwe mu bayobozi bazatuganiriza ku mateka, abazavuga imivugo kandi tubahishiye n’umukino udasanzwe bazakurikirana."

Hora Rwanda

Hobera Inkotanyi yateguwe na Hora Rwanda Family






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND