RFL
Kigali

Hon Mukabalisa Donatille yongeye gutorerwa kuyobora Inteko Nshingamategeko Umutwe w'Abadepite

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:20/09/2018 10:13
0


Honorable Mukabalisa Donatille ukomoka mu ishyaka riharanira ukwishyira ukizana, PL yatorewe kongera kuyobora umutwe w'Abadepite, akaba yijeje ko inteko izakomeza kwegera abaturage.



Nyuma y'amatora y'abadepite yabaye mu ntangirio z'uku kwezi, Abadepite batowe barahiriye imbere y'umukuru w'igihugu Paul Kagame kuri uyu wa 19 Nzeli 2018. Aba badepite bose uko ari 80 bitoreye Mukabalisa Donatille ngo yongere abayobore muri manda ye ya 2 y'imyaka 5 iri imbere.

Honorable Mukabalisa Donatille wemeye ubuyobozi yahawe yijeje ko inteko ishingamategeko izarushaho kwegera abanyarwanda nk'uko akamaro kabo ari ukuba intumwa za rubanda. Mu ijambo rye yagize ati:

Sinshidikanya na buhoro ko abanyarwanda n'abanyarwandakazi badutoye bazakomeza kugira uruhare mu kuduha ibitekerezo birumvikana ko natwe tuzakomeza kubegera kugirango twumve ibitekerezo byabo.

Honorable Mukabalisa yungirijwe n'aba Visi Perezida babiri, barimo ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Mukabagwiza Edda ndetse na Sheikh Musa Fazil Harerimana ushinzwe Imari n’Abakozi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND