RFL
Kigali

Amb. Habineza Joseph wahoze ayobora MINISPOC yapfushije se

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:15/08/2018 13:40
0


Jean UTUMABAHUTU, se wa Habineza Joseph yitabye Imana kuri uyu wa 15 Kanama 2018, aguye i Nairobi muri Kenya. Ni nyuma y’igihe kitari gito yibasiwe n’uburwayi rwa kanseri y’udusabo tw’intanga ngabo (prostate cancer).



Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter Ambasaderi Habineza Joseph wahoze ayobora Minisiteri y’umuco na siporo MINISPOC, wanabaye Amabasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Nigeria uzwi ku izina rya Mr Joe yemeje ibyo urupfu rw’umubyeyi we, ahamya ko yari intwari n’urugero rwiza kuri benshi.

 Joe

 

Umubyeyi wa Habineza Joseph

Umubyeyi wa Ambasaderi Joseph Habineza wari umaze igihe kinini arwaye kanseri ya y’udusabo tw’intanga ngabo yitabye Imana ari mu rugo rw’umwe mubo mu muryango we utuye i Nairobi, mu gihugu cya Kenya, ubwo yiteguraga kujya kwa muganga kureba uko ubuzimabwe buhagaze,icyakora ngo ntiyararembye na gato. Umuhungu we Ambasaderi Habineza aganira na Inyarwanda.com yagize ati:

Muzehe ntiyari arembye rwose, yari akomeye yewe n’ejo mu ma saa kumi n’imwe ajya ku kibuga cy’indege yerekeza i Nairobi yari yitwaye, yewe yanageze i Nirobi ameze neza .Gusa mu gitondo cyo kuri uyu 3 mama yari amaze kwitegura agiye kumuherekeza kwa muganga, yinjiye mu cyumba papa yari ari kwiteguriramo asanga yasinziriye ubudakanguka.

Se wa Ambasaderi Habineza Joseph yitabye Imana mu masaha ya saa mbiri z’igitondo kuri uyu wa 15 Kanama 2018, yari afite imyaka 78. Benshi mu banyarwanda bakomeje kwifuriza ambasaderi Habineza Joseph gukomera muri ibihe bikomeye.

 jRIP

Habineza Joseph yabwiye Inyarwanda.com imihango yo gushyingura nyakwigendera iza gutangazwa hanyuma.

IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND