RFL
Kigali

Guverineri wa Leta ya Imo yakiriye Umunyana Shanitah na bagenzi bahataniye ikamba rya Miss University Africa-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/11/2018 11:49
0


Umunyana Shanitah uhagarariye u Rwanda muri Miss University Africa we na bagenzi 54 bahataniye ikamba bakiriwe na Guverineri wa Leta ya Imo, Bwana Owelle Rochas Anayo Okorocha. Imo ni mwe muri Leta zigize igihugu cya Nigeria cyakiriye aya marushanwa.



Umunyana Shanitah wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2018, yahagurutse mu Rwanda mu gitondo cyo ku wa 14 Ugushyingo, 2018. Umwiherero w’abakobwa bose bahataniye ikamba watangiye ku wa 16 Ugushyingo, 2018, uri kubera muri Leta ya Imo, uzasozwa ku wa 30 Ugushyingo, 2018 ari nabwo hazamenyakana umukobwa uhigitse abandi.

Umunyana yavuye mu Rwanda abwiye INYARWANDA, ko ‘azagerageza gukora uko nshoboye kugira ngo nzane ririya kamba mu rugo, kuko n’ishema ku gihugu cyacu.” Ku wa 13 Ugushyingo 2018 ni bwo abakobwa baturuka mu bihugu nka: Seychelles, Togo, Senegal, Guinea Bissau, Mauritania n’abandi.

Umunyana Shanitah azagaruka mu Rwanda, ku wa 02 Ukuboza 2018. Miss University Africa (MUA) ni irushanwa ngarukamwaka ry’ubwiza, ryatangijwe muri 2010. Ritandukanye n’andi marushanwa nka Miss America ndetse na Miss Earth kuko abakobwa bahatanira ikamba badasabwa kwambara ‘Bikini’.

Iri rushanwa ryatangijwe n’umushoramari Taylor Nazzal. Rihatanamo abakobwa 54 baba bahagarariye ibihugu 54 byo ku mugabane wa Afurika. Umukobwa wegukanye ikamba ahabwa amadorali 50,000 $, imodoka n’ibindi. Ikamba ry’umwaka ushize ryegukanwe na Lorriane Nadal wo mu gihugu cya Mauritius, ni ikamba yegukanye ku wa 02 Ukuboza 2018 mu birori byabereye ahitwa Port Harcourt mu mujyi wa River State.

AMAFOTO:

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MISS SHANITAH


Image may contain: 8 people, people smiling, people standing

Image may contain: 8 people, people smiling, people standing

Image may contain: 4 people, people smiling, people standing

Image may contain: 4 people, people smiling, people standing

Image may contain: 7 people, people smiling, people standing

Image may contain: 7 people, people smiling, people standing

Image may contain: 7 people, people smiling, people standing

Image may contain: 11 people, people smiling, people standing

Image may contain: 8 people, people smiling, people standing

Image may contain: 5 people, people smiling, people standing

Image may contain: 5 people, people smiling, people standing

Image may contain: 13 people, people smiling, people standing

Abakobwa batangiye umwiherero:

Image may contain: 1 person, smiling, standing, child and outdoorImage may contain: one or more people and outdoor

Image may contain: 1 person, smiling, standing, child and outdoor

AMAFOTO: Miss Universtiy Africa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND