RFL
Kigali

Gusaba inama Perezida Kagame ku cyo Cote d’Ivoire yafasha Afurika ni kimwe mu bizanye Perezida Outara mu Rwanda

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:26/04/2018 13:37
0


Perezida w’igihugu cya Cote d’Ivoire Alassane Outara ari ku butaka bw’u Rwanda kuva mu ijoro ryo kuri uyu wa 25 Mata 2018. Ni mu ruzinduko rw’akazi ku gutsura umubano ndetse n’ubucuti hagati y’ibihugu byombi ndetse no kugisha inama Perezida Kagame ku ngingo zitandukanye.



Aganira n’itangazamakuru Perezida wa Cote d’ivoire Alassane Outara yatangaje ko yifuza kugirwa inama y’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ku cyo yafasha umugabe w’Afurika, igihugu cye cya Cote d’ivoire gihagarariye mu kanama k’Umuryango w’abibumbye Loni gashinzwe umutekano ku isi.

Perezida Ouatra umaze imyaka 8 ku butegetsi yatangaje ko yifuza kugisha inama Perezida Paul Kagame nk’umuyobozi w’umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe kugira ngo arusheho kufatira umugabane w’Afurika uruhande ruzima muri aka kanama.

Perezida Outara yakirwa ku kibuga cy'indege i Kanombe

Kuva mu mwaka ushize wa 2017, Cote d’ivoire ni kimwe mu bihugu 2 bihagarariye umugabane w’Afurika nk’ibihugu bidahoraho muri aka kanama k’umuryango wabibumbye gashinzwe umutekano ku isi. Côte d’Ivoire, Equatorial Guinea ni byo bihugu  byo ku mugabane w’Afurika byatorewe kwinjira mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano mu buryo budahoraho  muri loni muri manda nshaya y’imyaka 2 ,kuva mu mwaka wa 2017. Igihugu cya Côte d’Ivoire si ubwa mbere gitorewe uyu mwanya kuko iki gihugu cyari cyicaye kuri iyi ntebe mu myaka ya 1964–1965 na 1990–1991

Source:Kigali today






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND