RFL
Kigali

GICUMBI: Ku bufatanye na Minisiteri y’ubutabera, RCN ndetse na Mashirika bibukije abaturage uburenganzira bwabo

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:18/08/2018 19:28
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Kanama 2018, RCN ifatanyije na Minisiteri y’Ubutabera ndetse na Mashirika bafashije abaturage bo mu karere ka Gicumbi kwibuka uburenganzira bwabo mu mategeko ndetse banakangurirwa kwirinda amakimbirane yo mu miryango.



Ni gahunda imaze igihe kigera mu mezi atatu aho RCN Ifatanyije na Minisiteri y’Ubutabera ndetse n’itorero rya Mashirika bazengurutse uturere dutandukanye tw’igihugu, aho banyuze hose bakaba barakanguriraga abaturage kwirinda ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina ndetse banagenda bibutsa abantu uburenganzira umuturage afite mu mategeko.

Itorero rya Mashirika ryashimishije abaturage mu nyigisho batanze mu mikino

Uretse gutanga izi nyigisho binyuze mu biganiro byagiye bitangwa n’abanyamategeko batandukanye barimo abo muri Minisiteri y’Ubutabera ndetse n’abo mu turere, hanifashishijwe itorero Masharika naryo ritanga izi nyigisho binyuze mu mukino w’ikinamico.

Abakora mu butabera begereye abaturage babagira inama mu bibazo bari bafite

Aba banyamategeko kandi muri iri izi ngendo bagiriye mu turere dutandukanye banafataga n’umwanya bagahura n’abaturage bafite ibibazo mu mategeko aho bumvaga ibibazo bafite bakagirwa inama abandi bagakemurirwa ibibazo babaga bafite.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND