Perezida Kagame ari muri Ghana mu mujyi wa Accra aho yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku ntego z’iterambere rirambye (SDGs). Perezida Kagame yageze muri Ghana kuwa mbere tariki 11/12/2017.
Ni inama irebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’intego zigamije iterambere rirambye, SDGs nuko izi ntego zakwihutishwa. Perezida Kagame yashimiye cyane perezida wa Ghana, Nana Akuffo-Addo wamutumiye muri iyi nama. Izi ntego zigamije iterambere rirambye harandurwa ubukene, inzara n’ibibazo byugarije Afrika zemejwe mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ya 193 yabaye muri Nzeri 2015. Intego bihaye ni uko izi ntego zagerwaho bitarenze 2030.
Perezida Kagame yavuze ko muri iyi nama yibanda cyane ku ngingo ebyiri zarandura ubukene mu baturage. Iya mbere yavuze ko ubufatanye n'inzego z'abikorera byagira uruhare runini mu kurandura ubukene mu baturage. Yunzemo inzego za Leta gusa zidahagije mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego zigamije iterambere rirambye (SDGs). Indi ngingo ni uko ibihugu bikwiriye kugira ubufatanye mu iterambere, ibi bigakorwa n'ibihugu byose, hakavaho inzitizi n'amananiza ku kuva mu gihugu ujya mu kindi.
Perezida w'u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gufatanya n'ibindi bihugu binyuze mu ikigo kizafasha Afurika mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere rirambye cyiswe “SDGs Center For Africa”. U Rwanda rukaba rwarahawe kuzagira icyicaro gikuru cy'iki kigo nyuma yo kuza ku isonga mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’ikinyagihumbi zizwi nka MDGs. Ibi byemejwe tariki ya 24 Nzeli 2015, i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo hatangizwaga gahunda z’intego zigamije iterambere rirambye.
ANDI MAFOTO
Perezida Kagame ubwo yari ageze muri Ghana
Bamwe mu bitabiriye iyi nama
Perezida Kagame abagezaho ijambo
Uyu mwana muto yishimiye guhura na Perezida
AMAFOTO: Village Urugwiro
TANGA IGITECYEREZO