RFL
Kigali

Gasabo: Minisitiri Vincent Biruta yasabye ab’i Nduba kudatwarwa n’inyungu z’akanya gato bangiza ibishanga-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/08/2018 15:55
0


Minisitiri w’Ibidukikije Bwana Dr. Vincent Biruta yasabye abaturage b’Umurenge wa Nduba mu karere ka Gasabo kudatwarwa n’inyungu z’akanya gato ngo bangize ibishanga. Biruta avuga ko ibishanga ari indiri y’urusobe rw’ibinyabuzima bisobanuye byinshi ku buzima bwa muntu kandi ngo ibishanga bitunze umubare utari muke mu batuye u Rwanda.



Ibi Minisitiri Vincent Biruta yabigarutseho kuri uyu wa 25 Kanama 2018 ubwo yifatanyaga n’abaturage b’Umurenge wa Nduba mu Kagari ka Gatunga mu Mudugudu wa Agasharu ho mu mujyi wa Kigali.

Ni mu muganda wari ugamije gusiba ibinogo biri kuri hegitari icumi mu gishanga cyacukuwemo umucanga mu buryo butemewe n’amategeko wateguwe na Minisiteri y’Ibidukikije ndetse na Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba iyoborwa na Francine Tumusiime.

Minisitiri Dr Vincent Biruta avuga ko igikorwa bakoreye i Nduba ari igikorwa cyatangijwe mu gihugu hose hagamijwe gusubiranya ibishanga byagiye byangizwa n’ibikorwa bya muntu. Yagize ati “Uyu munsi twakoze igikorwa cyo gusubiranya igishanga. Ariko akaba ari igikorwa twatangije cyo gusubiranya ibishanga byose byagiye byangirika mu gihugu. Bikagenda byangirika kubera ibikorwa bitandukanye by’umwihariko, ibikorwa byo gucukura ibumba, imicanga hanyuma ababikoze bakagenda batabisubiranyije.”

biruta

Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Vincent Biruta aganira n'itangazamakuru

Akomeza avuga ko atari umwihariko w’Umurenge wa Nduba kuko ngo ni henshi mu gihugu ibishanga byangizwa kandi byakagiriye akamaro igihugu ari nayo mpamvu hashyizweho ingamba zo gukumira abangiza n’abakoresha ibishanga mu buryo budakwiye. Avuga ko nta gikorwa nta kimwe gikorerwa mu gishinga kidatangiwe uburenganzira n’inzego zibishinzwe.

Yagize ati “Ubundi ibikorwa byose bikorerwa mu bishinga bitangirwa uruhushya n’inzego zibishinzwe. Mu ruhushya haba harimo ibyo gukora ariko haba harimo n’ibyo ugomba kuzasiga utunganyije igikorwa cyawe kirangiye. Harimo gusiba ibinogo no kongera kuringaniza aho wakoreye kugira ngo igishanga cyongere gikoreshwe ibindi, »

Umuganganda wari ugami

Uyu muganda wari ugamije gusiba ibinogo biri mu gishanga byacuwemo umucunga. Hazatunganwa neza hahingwemo umuceri

Biruta avuga ko ibishanga by’igihugu bifite akamaro kanini kuko ari indiri y’urusobe rw’ibinyabuzima nk’inkoni n’ibindi… Avuga ko mu Rwanda hari ibishanga 415, bikaba icumi ku ijana by’ubutaka bwose bwo mu Rwanda, 38 ni ibishanga birinzwe bitagira ikindi bikoreshwa kimwe n’uko hari ibindi bishanga byinshi bikoreshwa mu rwego rw’ubukerarugendo n’ibindi bibyara inyungu ku gihugu.  

Yasabye abaturage kwirinda gutwarwa n’inyungu z'ako kanya ngo bangize ibishanga. Ati « Ibishanga ni umutungo rusange w’igihugu. Ibyo tugomba kubyubahiriza twese kandi tukumva ko twese tubifitemo inyungu. Ntidutwarwe n’inyungu z’ako kanya z’umuntu umwe. Hanyuma tukazagira ingaruka kuri benshi mu gihe kiri imbere kubera ko tutubahirije ibyo byose. »

Musasangohe Providence Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nduba yavuze ko bishimiye kuba abayobozi mu nzego zitandukanye kugera kuri Minisiteri babateye ingabo mu bitugu mu gusiba ahacukuwe umucanga mu buryo butemewe n’amategeko . Yavuze ko iki gishanga gihera Kajevuba kigahuza Kinyinya kigiye kwifashishwa mu buhunzi bw’umuceri.

Mu busanzwe iki gishanga gihingwamo umuceri, gusa hari hasigaye agace kagera nko kuri hegitari icumi ari nako katunganyijwe kugira ngo naho hazifashishwe mu buhinzi bw’umuceri. Iki gishanga gihera Kajevuba kigakora kuri Kinyinya, Rutunga kugeza ku Murenge wa Bumbogo.

AMAFOTO:

imbaduko

abitabiryeb

umuganda

mu bitabriye

Imbaduko mu bitabiriye umuganda w'ukwezi kwa Kanama 2018

minisitri

Minisiteri w’Ubutaka n’Amashyamba, Francine Tumusiime [ubanza i bumoso] n'Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), Eng. Coletha Ruhamya

vicente

nduba

Musasangohe Providence, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nduba

yavuze mu izina ry'Umuyobozi

umucunga

Amafoto: Janvier Iyamuremye

 Video Director: Niyonkuru Eric

Kanda hano wirebere ingamba zafatiwe abitwikira ijoro bakajya kwangiza iki gishanga 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND