RFL
Kigali

Aline Gahongayire yafashwe n’ikiniga mu birori by'isabukuru y’amavuko yasangiye n’abana-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/12/2018 16:01
3


Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nyiribiremwa, Aline Gahongayire yafashwe n’ikiniga amarira arashoka ubwo yibukaga ukuntu mu bihe bitambutse yahuye n’ikibazo cyo kubura ibyo afashisha abana n’ababyeyi yahurije mu muryango Ineza yitiriye imfura ye yitabye Imana.



Ku wa 12 Ukuboza 2018 ni umunsi udasanzwe mu buzima bwa Aline Gahongayire, aho yizihiza isabukuru y’amavuko nk’ikimenyetso cy’ishimwe afite ku Mana igikomeje kumutiza ubuzima. Imyaka ine irashize uyu muhanzikazi aharuye inzira imuhuza n’abatishoboye bagasangira ibyishimo kuri uyu munsi ukomeye mu buzima bwe.

Ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ukuboza 2018, mu birori binogeye ijisho byabereye ku Kabeza kuri Rise&Shine School uyu muhanzikazi yafashwe n’ikiniga amarira arashoka ubwo yibukaga ukuntu mu bihe byatambutse yabuze ubushobozi bwo gufasha abana n’ababyeyi yitaho. Yavuze ko byamugoye atakambira abagira neza kugira ngo bamuhe ibyo gufashisha abababaye.  

Mu ijwi ryuje ikiniga yagize ati “…Ndagenda mbwira abantu [….] wampaye umuceri, wampaye isukari,…Buri muntu wese akambaza wasaze ni gute usaba umuceri, ni gute usaba isukari?, Aline yabuze umuceri? Ndababwira nti hari abana bashonje, hari abana barwaye bwaki,”

Aline isabukuru ye yayisangiye n'abana ndetse n'ababyeyi.

Aline Gahongayire yavuze ko ari ibihe bitari byoroshye ariko ko hamwe n’Imana hari byinshi yabashije gukora, yizeye ko no mu myaka iri imbere azakomeza gukora umurimo yatangiye. Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 32 y’amavuko byabereye ku rusengero rw’Itorero Power of Prayer. Ni ibirori byitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe ba Aline barimo na Mukuru we wavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hari kandi umuraperikazi Young Grace n’abandi.

Muri uyu muhango Aline Gahongayire yatanze ibihembo ku bana arihira amashuri batsinze neza ibizamini. Yatanze ibikoresho by’isuku ku bana b'abakobwa anashima byimazeyo ababaye aba mbere, abasaba gukomeza kuba nyamugenda imbere.

AMAFOTO:

Byari ibirori binogeye ijisho.

REBA HANO GAHONGAYIRE UBWO YAFATWAGA N'IKINIGA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ANDY MADOU5 years ago
    rwose Aline singombwa gufasha abantu ngo ubyasase pe! biba byiza iyo ufashije ukabikora mwibanga kuko ubu nta mugisha , ngo wagendaga usaba umuceli n'isukari ngo .Wasaze ngo Aline ntiyabibura pourquoi pas se utekereza ko ababibura batutse Imana .rwose ibi ntacyo uba ukoze sinkubeshye uku nukwikuza .
  • Why5 years ago
    Mandy, meaning uhaye icyakozwe na Gahongayire iyi nkuru yagarutseho n'impamvu y'igikorwa cyakozwe ntibihura ahubwo ku babishoboye uyu muryango yashinze twamutera ingabo mubitugu
  • harerimana egide5 years ago
    nc wakoze ibyubutwa haribeshi byananiye nukuri uruwo kwigirwaha pe





Inyarwanda BACKGROUND