Iserukiramuco nyafurika ry'imbyino ryaberaga mu Rwanda FESPAD ku nshuro ya cumi ryamaze kurangira nyuma y'igihe kingana hafi n'icyumweru riri kubera mu duce tunyuranye tw'u Rwanda, aho bagiye mu karere ka Rwamagana, Huye, Musanze na Rubavu hakiyongeraho na Kigali aho ryatangiriye ndetse na Nyanza aho ryasorejwe.
Iri serukiramuco ryatangiye ku Cyumweru tariki 29 Nyakanga 2018, ryarangiriye i Nyanza kuri uyu wa Kane tariki 2 Kanama 2018 aho ibihugu byose byari byitabiriye byari byabukereye mu rwego rwo kumurika imbyino gakondo zo mu bihugu byabo. Umutambagiro wo gusoza FESPAD watangiye ku i saa munani z'amanywa aho bahagurukiye ku bigega bagasobanurirwa amateka y'ibigega berekeza ku Kigabiro ahasobanuriwe amateka yo muri aka gace karimo na Kiliziya n'amashuri ya Kirisitu Mwami.
Reba hano uko byari byifashe mu birori byo gusoza FESPAD
Bakiva aha bahise berekeza i Bwami mu rukari ahobasobanuriwe amateka anyuranye y'ingoro y'Umwami ndetse n'ibice biyigize aha akaba ari naho hasorejwe iri serukiramuco mu gitaramo cyabereye ku mbuga yo mu rukari. Uyu mutambagiro witabiriwe n'abaturage benshi cyane. Ibihugu byose byitabiriye iri serukiramuco Nyafrika ry'imbyino byongeye kwiyerekana hatangirwa ubutumwa bunyuranye mu gusezera ku bashyitsi ndetse no kubibutsa ko n'ubutaha bazagaruka. Ibihugu byitabiriye iri serukuramuco byashimiwe na Minisitiri w'Umuco na Siporo Uwacu Julienne.
Umutambagiro watangiriye ku bigegaKu Kigabiro hatangiwe amateka menshi y'i Nyanza Uyu mutambagiro wazengurutse umujyi wa Nyanza aho wari witabiriwe n'abantu benshiBatemberejwe ku ngoro y'umwami mu RukariUmuyobozi w'akarere ka Nyanza ageza ijambo ry'ikaze ku bitabiriye uyu muhangoRukizangabo Shami yayoboye iki gitaramoImbyino zinyuraye ziganjemo n'ubufindo nizo zaranze ababyinnyi bo muri RDCAbayobozi banyuranye bari baje kwihera ijisho iki gitaramoAbo muri Senegal imbyino zabo zasigaye mu mitwe ya benshiUmuyobozi w'Intara y'Amajyepfo ageza ijambo ku bari bateraniye ahaMinisitiri Uwacu Julienne ageza ijambo ku bari bitabiriyeMinisitiri Uwacu Julienne ashimira mugenzi we wa RDCMinisitiri w'Umuco muri Senegal amaze gushimirwa kuba yaraherekeje igihugu cye muri FESPADMinisitiri w'umuco muri Senegal yageneye impano u RwandaBurkina Fasso bashimiwe kwitabira FESPAD 2018Congo Brazaville yashimiwe kuba yaritabiriyeItorero Urukerereza bashimiwe uruhare bagize muri FESPAD
AMAFOTO: NSENGIYUMVA EMMY
TANGA IGITECYEREZO