RFL
Kigali

Family Connect na Wilson Tours batangiriye kuri Eric Rutanga muri gahunda ya Tembera U Rwanda hasurwa ahantu nyaburanga

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/09/2018 10:28
0


Family Connect na Wilson Tours kompanyi nyarwanda zifasha abakerarugendo muri gahunda yo gusura ahantu nyaburaga hatandukanye mu gihugu kuri ubu zazanya gahunda nshya yo gusinyana amasezerano y’ibyamamare bitandukanye kugira ngo babafashe gusura ibyiza bitatse u Rwanda.



Ni gahunda Family Connect na Wilson Tours bazanye no mu bakinnyi bafite amazina akomeye mu mupira w’amaguru aho kuri ubu bamaze kugirana amasezerano na Eric Rutanga myugariro w’ibumoso muri Rayon Sports n’Amavubi.

Nyuma yo kuba yatangiye gukorana na Family Connect na Wilson Tours, Eric Rutanga avuga ko ari ibintu yishimiye kuko ngo bizamufasha kugera mu bice nyaburanga atarageramo bityo ngo mu gihe azaba yahuye n’abanyamahanga ajye abasha kubaha amakuru ku byiza bitatse u Rwanda ku buryo bagira inyota yo gusura u Rwanda.

“Nishimiye gukorana na Family Connect ndetse na Wilson Tours kuko muri gahunda bafite icya mbere cyanshimishiie nuko ngiye kuzatemberezwa ibice by’igihugu ntarageramo. Nk’ubu tariki 29 Nzeli 2018 tuzatangira dusura Parike y’Akagera, ni ubwa mbere nzaba mpageze , birumvikana ko nzaba nishimye mu gihe nzaba ndi ahantu ku nshuro yanjye ya mbere. Muri urwo rugendo nzahuriramo n’inshuti, abafana n’abakunzi b’umupira w’amaguru dusabane, urumva ko ari ibintu byiza kuri njye”. Eric Rutanga

Eric Rutanga Alba ubu afitanye amasezerano na Family Connect

Eric Rutanga Alba ubu afitanye amasezerano na Family Connect na Wilson Tours

Kuwa Gatandatu tariki 29 Nzeli 2018, Family Connect ifatanyije na Wilson Tours muri gahunda ya Tembera u Rwanda, bafite urugendo ruzava mu mujyi wa Kigali bakajya gusura pariki y’Akagera aho bazab abari kumwe n’ibyamamare bitandukanye bizaba birimo Eric Rutanga bita Alba umukinnyi wa Rayon Sports n’Amavubi.

Eric Rutanga akomeza avuga ko iyi gahunda izamuha amasomo n’ubumenyi butandukanye ku bijyanye n’ubukerarugendo kuko ngo ni ibintu adafiteho amakuru ahagije yewe akaba ahenshi mu hantu nyaburanga hasurwa atahazi mu buryo bw’imbona nkubone, bityo bikazajya bimworohera kuba yabisangiza abandi.

“Urugero nkatwe abakinnyi dukunze kujya hanze y’u Rwanda gukina imikino mpuzamahanga, hari igihe nk’umuntu akubaza ikintu gitangaje kiri mu Rwanda mu bintu karemano bihaba ugasanga wenda umuhaye amakuru atariyo kuko nawe utarahagera kandi ari mu gihugu cyawe. Ugasanga ntabwo uzi ibirunga, ntuzi parike y’Akagera n’ibindi. Ubu rero ngize amahirwe kuko nzunguka ubumenyi ku bijyanye n’ibyiza bitatse u Rwanda. Nkangurira n’abakinnyi bagenzi banjye kuba bakorana na Family Connect kugira ngo bajye bahagararira u Rwanda mu bice byose bitari ugukina gusa”. Eric Rutanga

Mukeshimana Aimee Marie Phiona Colombe washinze akaba ari n’umuyobozi wa Family Connect avuga ko gahunda bazanye yo gutembereza ibyamamare mu bice nyaburanga by’igihugu ari gahunda izafasha abo bantu bafite amazina bakagira amakuru ahagije ku byiza bitatse u Rwanda bityo bakajya babasha kubisobanurira abandi bahura nabo mu buzima bwabo.

“Iyi gahunda twayishyizeho kuko ibyamamare by’u Rwanda bikwiye kumenya ahantu nyaburanga hari mu Rwanda. Noneho muri za ngendo bakora hanze y’u Rwanda bajye bagira amahirwe yo gusobanurira abo basanze mu buryo bahagazeho kugira ngo abo banyamahanga nabo bazabashe gusura u Rwanda”. Mukeshimana Aimee Marie Phiona

Mukeshimana Aimee Marie Phiona Colombe washinze akaba ari n’umuyobozi wa Family Connect

Mukeshimana Aimee Marie Phiona Colombe washinze akaba ari n’umuyobozi wa Family Connect

Mukeshimana Aimee Marie Phiona Colombe(IBumoso) na Eric Rutanga (iburyo)

Mukeshimana Aimee Marie Phiona Colombe(Ibumoso) na Eric Rutanga (Iburyo)

Mukeshimana Aimee Marie Phiona akomeza avuga ko kuwa Gatandatu tariki 29 Nzeli 2018 hateganyijwe igikorwa cyo gusura Pariki y’Akagera iri mu ntara y’iburasirazuba aho Family Connect na Wilson Tours bazaba bari mu ruzinduko rwo kumenya neza iyi pariki.

“Mu bakinnyi twatangiriye kuri Eric Rutanga ariko n’abandi tuzagenda tuganira nabo uko iminsi yicuma. Ku ikubitiro Rutanga tuzatemberana Pariki y’Akagera kuwa 29 Nzeli 2018, tuzaba turi kumwe n’abandi basitari batandukanye n’abandi bifuza kuzasura iyi pariki. Abakunzi ba Eric Rutanga nabo twizera ko bazaba bahari tunizeye ko gahunda izagenda neza”. Mukeshimana Aimee Marie Phiona

Ushaka kugira ngo umenye ibijyanye n’uru ruzinduko rwo kuwa 29 Nzeli 2018 ruzajya muri Pariki y’Akagera, wahamagara Mukeshimana Aimee Marie Phiona Colombe ku murongo wa telephone igendanwa (+250786424990).

Mushimiyimana Olivier umuyobozi muri Wilsonn Tours Travel Agency ushinzwe guteza imbere ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu avuga ko abantu bazitabira urugendo rwa tariki ya 29 Nzeli 2018 bazaryiherwa kuko ngo bizaba biteguye neza kandi mu buryo bvuzanogera buri wese uzasura pariki y’Akagera.

“Muri Wilson Tours Travel Agency twishimira kuba turi kumwe na Family Connect muri gahunda ya Tembera u Rwanda ndetse no muri gahunda nshya yihariye yo gutemberana n’abasitar bacu bityo bakazaba abambasaderi beza mu gihe baba basohitse igihugu bityo bagatera amatsiko abanyamahanga bikazarangira baje kwirebera ibyo byiza bitatse u Rwanda”. Mushimiyimana Olivier

Mushimiyimana Olivier umuyobozi muri Wilsonn Tours Travel Agency ushinzwe guteza imbere ubucyera rugendo bw’imbere mu gihugu

Mushimiyimana Olivier umuyobozi muri Wilsonn Tours Travel Agency ushinzwe guteza imbere ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu

Mushimiyimana Olivier akomeza avuga ko ku bantu bakeneye kuba bagana Wilson Tours Travel Agency kugira ngo bazakorane mu bijyanye n’ingendo, yabasanga mu nyubako ya Athene muri etaje ya kabiri ku muryango wa 50 ((Athene Building 2nd Floor 50Th door) kimwe nuko wabahamagara ku murongo wa telefoni igendanwa (+250788850725) cyangwa ukaba wanabandikira kuri Emaiil:info@wilsontours.rwa).

Urugendo rwo gusura pariki y’Akagera kuwa Gatandatu tariki 29 Nzeli 2018, rwateguwe na Family Connect ifatanyije na Wilson Tours muri gahunda ya Tembera u Rwanda.

Mukeshimana Aimee Marie Phiona Colombe (Iburyo), Eric Rutanga Alba (hagati) na Mushimiyimana Olivier (IBumoso)

Mukeshimana Aimee Marie Phiona Colombe (Iburyo), Eric Rutanga Alba (hagati) na Mushimiyimana Olivier (Ibumoso)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND