Sahle-Work Zewde yatorewe kuba Perezida wa Ethiopia, kuri ubu akaba ari nawe mukuru w’igihugu w’umugore muri Afurika hose. Ni ku nshuro ya mbere iki gihugu gitoye Perezida w’umugore n’ubwo ubuyobozi bwa politiki muri iki gihugu buba mu maboko ya Ministiri w’intebe.
Ni nyuma y’uko Mulatu Teshome wari Perezida yeguye mu buryo butunguranye. Mu ijambo yahise tanga, Sahle-Work Zewde yavuze ku kamaro ko gusigasira amahoro. Itorwa rye rije nyuma y’uko Ministiri w’intebe Abiy Ahmed ashyizeho Guverinoma igizwe n’abagore mu rugero rwa 50%.
Sahle-Work Zewde ubu ni we Perezida wa Ethiopia
Uyu Sahle-Work Zewde yari asanzwe amenyereye ibya dipolomasi, dore ko yabaye ambasaderi wa Ethiopia muri Senegal na Djibouti. Yanakoreye Umuryango w’Abibumbye, aho yabaye ukuriye ibijyanye no kugarura amahoro muri Centre Afrique. Mbere yo kuba Perezida kandi, uyu mugore yari ahagarariye Umuryango w’Abibumbye mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
SRC: BBC
TANGA IGITECYEREZO