RFL
Kigali

Ethiopia na Eritrea byemerenije guhagarika intambara, Perezida Kagame yishimira iyi ntambwe

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:9/07/2018 19:04
0


Ibihugu bya Ethiopia na Eritrea byasinye amasezerano yo guhagarika intambara hagati yabyo ndetse binemeranya kubyutsa umubano wa dipolomasi n’ubucuruzi.



Kuva mu mwaka wa 1998, ibihugu bya Ethiopia na Eritrea byinjiye mu ntambara y’ubushyamirane bushingiye ku mbibi z’ibihugu byombi. Nyuma yo guhura kw’abayobozi b’ibihugu byombi i Asmara mu murwa mukuru wa Eritrea kuri iki cyumweru, Perezida Isaias Afewerki wa Eritrea na Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed bongeye gusinya amasezerano y’amahoro hagati y’ibihugu byombi ndetse banemeranya gutangira kuyashyira mu bikorwa byihuse.

Perezida Kagame uyoboye umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe yashimiye abategetsi bombi, kuko bashyize imbere imibereho myiza y’abaturage babo. Perezida Paul Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yagize ati:

Dushimye abayobozi, Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed na Perezida Isaias Afewerki wa Eritrea ku butwari bagaragaje bakorera abaturage b’ibihugu byombi igikwiye! Turabishimiye kandi turi kumwe namwe.

Abiy

Nyuma y’aya masezerano y’amahoro ni iki gikurikiraho?

Abayobozi b’ibihugu byombi bemeranijwe gufungura imipaka, hashyirwa imbere ubuhahirane mu nzego zose. Ibitanga amahirwe ko n’ubwikorezi rusange bushobora kongera gukoreshwa.

Nyuma yo gufungura imipaka imiryango yagiye itandukanwa n’aya makimbirane igiye kongera guhura, cyangwa ijye inahamagara ku murongo wa telephone dore ko ubusanzwe byari bigoye.

Uku gufungura imipaka hagati y’ibihugu byombi biratanga amahirwe ku gihugu cya Ethiopia gukoresha icyambu cya Eritrea cyo ku nyanja itukura.

 Crowds greeting the prime minister

Abanya-Eritrea bishimiye cyane Minisitiri w'intebe wa Ethiopia

Ese kuki aya masezerano y’amahoro hagati y’ibihugu byombi ahabwa agaciro gakomeye?

Ibihugu byombi bimaze imyaka igera kuri 20 birwanira umujyi wa Badme, yaba Ethiopia na Erithrea byose byemeza ko aka ari agace kabyo. Icyakora nyuma y’intambara hagati y’ibihugu byombi kuva taliki ya 6 Gicurasi 1998 kugeza taliki ya 18  Kamena 2000, umuryango w’abibumbye Loni wemeje ko umujyi wa Badme uba uwa Eritrea ariko Ethiopia ibitera utwatsi. 

Kuva mu ntangiriro z’ukwezi gushize kwa Kamena 2018 Ethiopia yemeye gusubiza uyu mujyi wa Badme uri ku mbibi z’ibihugu byombi  ukaba ubutaka bwa Eritrea. Icyakora bamwe mu banya Ethiopia batuye muri uyu mujyi wa Badme baherutse kwigaragambya bamagana icyemezo cya leta yabo.

BBC, CNN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND