RFL
Kigali

Ellen DeGeneres yahishuye ibidasanzwe yabonye ubwo yasuraga ingagi mu Rwanda akangurira n’abandi kuhagera

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/09/2018 11:33
0


Ellen DeGeneres, umunyamerika uzwi cyane binyuze mu ikiganiro kuri Televiziyo “The Ellen Show” cyatumbagije izina rye akaba n’umunyarwenya, yahishuye ibidasanzwe yabonye mu rugendo yakoreye mu Rwanda ubwo yasuraga ingagi mu birunga n’ibindi bikorwa yahakoreye.



Tariki 20 kugeza 29 Gicurasi 2018, iminsi icyenda yasize urwibutso rudasaza mu muryango wa Ellen DeGeneres n’umugore we Portia de Rossi. Ellen DeGeneres yakanguriye abamukurikirana mu kiganiro cye gusura u Rwanda. Yavuze ko atabona amagambo meza asobanura ibihe bidasaza yasigaranye, ngo ni igihugu cyiza gituwe n’abantu beza yishimiye mu gihe amaze acyimenye.

Ubwo DeGeneres yasuraga u Rwanda muri Gicurasi uyu mwaka, yahuye na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame mbere y’uko atangiza ibikorwa byo kubaka ikigo cyita ku ngagi cyamwitiriwe “Ellen Degeneres Wildlife Fund” nk’impano yahawe n’umukunzi we ku isabukuru y’amavuko ye tariki 20 Mutarama 2018.

ubwo Ellen Degeres

Ellen Degeneres yakirwa na Perezida Paul Kagame

Mu mashusho, DeGeneres yashyize kuri konti ya Twitter no kuri Youtube anyuzaho ibiganiro bye, yerekanye ibihe ‘bidasanzwe’ yagiriye mu Rwanda, uko yahuye n’umuryango mugari w’ingagi n’ibindi byinshi byatumye abitabiriye ikiganiro cye baseka byimazeyo. Yanerekanye uko yagaburiye giraffe muri Kenya yari ifite inzara.

DeGeneres yavuze ukuntu ingagi yanyuze kuri muramukazi we akumva agize ubwoba, ati “ Ingagi yikubye kuri muramukazi wanjye ubwo yashakaga gutambuka. Nagize ubwoba ngira n’ishyari kubera nanjye nashakaga y’uko inyuraho ikankoraho.”

Yavuze ko byamugoye kubona amagambo asobanura ibihe yagiriye mu Rwanda, akangurira n’abandi kuzasura igihugu cy’imisozi igihumbi, ati “Igihugu ni kiza bitangaje, abagituye nabo ni beza, uzagira amahirwe namukangurira gusura u Rwanda.”

DeGeneres wari mu biruhuko n’umukunzi we Portia, yanasuye igihugu cya Kenya aho avuga ko yagaburiye Giraffe. Ngo Giraffe yari nziza ariko ifite inzara, ati “Giraffe yari nziza ariko nyine yararyaga cyane, nishyuye agera ku madorali 400 kubyo nariye mu gitondo,[yatebyaga],” Kuko ngo muri iyo Hotel yarayemo, baha abakiriya babo ibyo bagaburira Giraffe.

Ubwo yari mu Rwanda DeGeneres yasuye ingagi mu gihe cy’iminsi ibiri mu gihe abandi bazisura umunsi umwe. Uyu mugore w’imyaka 60 wihebeye uruganda rw’imyidagaduro muri Kamena uyu mwaka yavuze ko ‘ubumenyi’ yungutse bwamuhinduriye ubuzima.

AMAFOTO:

Ellen na Portia (hagati) bamaze kugera mu Rwanda kuwa gatandatu bafashe kajugujugu berekeza i Musanze

Ellen na Portia bafashe kajugujugu bajya gusura ingagi i Musanze

Ellen na Portia mu gihe basuraga ingagi kuri uyu wa mbere

Ellen yakanguriye n'abandi gusura u Rwanda

Inyamaswa zivugwa mu mwandiko…Gihishamwotsi, y’imyaka 18 ni imwe muri zo, ni iyo mu muryango wa Sabyinyo. Photo/Thomas Mukoya

Uyu mugore w'imyaka 60 avuga ko yagize ubwoba ubwo ingangi yanyuraga kuri Muramukazi we/Photos: Thomas Mukoya

akomeje

Ellen akomeje gukangurira abantu gusura u Rwanda #VisitRwanda

avugako yari

Ellen avuga ko ari ibihe azahora yibuka

Degeneres

byiza cyane

REBA HANO ELLEN ASOBANURA URUGENDO YAGIRIYE MU RWANDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND