RFL
Kigali

Dr. Isaac Munyakazi yifatanyije na Lycée de Kigali mu kwibuka abarimu n’abanyeshuri baryo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/06/2018 14:04
0


Tariki 22 Kamena 2018 Dr. Isaac Munyakazi yifatanyije na Lycee de Kigali, mu kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 yahitanye abarenga miliyoni.



Ni ku nshuro ya 9 Lycee de Kigali yibuka abatutsi bishwe muri Jenoside mu mwaka w’1994. Lycee de Kigali yibutse abarimu n’abanyeshuri baryo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Masabo Martin, Umuyobozi w’Ishuri rya Lycée de Kigali yavuze ko muri Lycée de Kigali bibuka abarimu n’abanyeshuri babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yagize ati “Abarimu 13 ndetse n’abayeshuri 23 ba Lycée de Kigali bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ni bo twibuka none.”

Dr. Isaac Munyakazi wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yashyize indabo ku rwibutso anasobanurirwa amateka ya Jenoside muri iri shuri. Yabwiye abanyeshuri gukoresha imbuga nkoranyambaga bahangana n’abapfobya Jenoside, anabasaba gusura ingoro z’amateka bagasobanukirwa amateka y’u Rwanda birushijeho.

AMAFOTO:

abanyeshuri

basobanuriwe

Abanyeshuri n'abarezi muri uyu muhango wo kwibuka

isaac

munyakazi

Dr.Isaac Munyakazi

kwibuka

urumuri

 Dr.Isaac Munyakazi na Masabo uyobora Lycee de Kigali

amateka

LDK

umuhango

abitabiry

kwibuka

munyakazi

de Kigali

AMAFOTO: Iradukunda Desanjo-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND