RFL
Kigali

Depite Bobi Wine yijeje ubufasha umuryango wasizwe n’umushoferi we warashwe mu mutwe agapfa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/09/2018 13:24
0


Umunyamuziki ubifatanya na Politiki, Depite Robert Kyagulanyi wamenyekanye nka Bobi yatangaje agiye kwita ku muryango w’umushoferi we witwaga Yasin Kawuma warashwe mu mutwe agahita apfa ku mugoroba wa 13 Kanama 2018.



Abarashe uyu mushoferi ngo bakekaga y’uko ari Bobi Wine barashe. Bamurashe ubwo yari mu mudoka yari asanzwe atwaramo Bobi Wine. Ejo kuwa 22 Nzeli 2018 Bobi Wine yasuye umuryango w’uwari umushoferi we nk’uko Ugbliz yandikirwa muri Uganda ibivuga.

Mu gace ka Kiteezi mu Ntara ya Wakiso niho uyu muryango wasizwe n’umushoferi wa Bobi Wine utuye. Ubwo yahuraga na Kawuma umupfakazi w’uwahoze ari umushoferi we, Bobi yabijeje ko azakomeza kubitaho uko ashoboye, abashimira uburyo bitwaye mu kibazo cyamuhanganishije na Leta ya Uganda kugeza n’ubu.

Yagize ati “Ndabizi ko uyu muryango uri kunyura mu buzima bitandukantye. Nzagerageza kubafasha uko nshoboye reka dukomeze guhangana n’ibi bibazo turi kunyuramo.”

Bobi Wine with Yasin Kawuma's children

Bobi Wine aganira n'umuryango wasizwe n'umushoferi we/Ifoto: Ugbliz.com

Umushoferi wa Bobi Wine, Yasin Kawooya yarasiwe mu gace ka Arua bitegura amatora yashyize Bwana Kassiano Wadri mu buyobozi. Icyo gihe Depite Bobi Wine yanditse kuri Twitter ashinza Polisi ya Uganda kwica umushoferi we bamwitiranyije nawe. Yagize ati “Polisi yarashe umushoferi wanjye ahita apfa. Bamurashe bibwira ko ari njye.”

Hashize iminsi itatu Bobi Wine ageze muri Uganda. Yari akubutse  muri USA kwivuza iyicarubozo yakorewe ubwo yari afunze (nk’uko abivuga). Yageze ku kibuga cy’indege cya Entebbe, ashyirwa mu modoka y’inzego z’umutekano baramuherekeza kugeza iwe mu rugo.

Depite Bobi Wine yashinje Polisi ya Uganda kumwitiranya n'umushoferi we ikamurasa

Bobi Wine's emotional re-union with his three children is the cutest thing ever

Ubwo Bobi Wine yageraga iwe mu rugo, abana be ntibiyumvishaga ko bari kumwe nawe/Ifoto:Facebook

Bobi Wine's emotional re-union with his three children is the cutest thing ever

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND