RFL
Kigali

Depite Bobi Wine yibukije Perezida Museveni kwisubiraho kuko nta rirarenga nyuma y’ibyaha byinshi yakoreye abagande

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:24/09/2018 18:31
0


Depite Robert Kyaguranyi uzwi nka Bobi Wine yabwiye Perezida Yoweli Kaguta w’igihugu cye cya Uganda ko yakoze ibyaha byinshi birimo kwica no gukorera iyicarubozo abatavuga rumwe nawe. Yunzemo ko hakiri kare ko yakwisubiraho.



Abinyujije mu itangazo rigenewe abanyamakuru Depite Bobi Wine yemeje ko yakorewe iyicarubozo ubwo yari afungiwe muri gereza ya gisirikare. Bobi wine yashinje Perezida Museveni guhisha ukuri kw’amarorerwa akorera abagande.

Yagize ati”Ese Perezida Museveni wumva umeze ute iyo ukora ibintu nk’ibi? aho kugaya ingabo zawe zishe umushoferi wanjye, warahindukiye urazishimira ngo zakoze akazi keza?”


Bobi Wine agereranya Perezida Museveni nka sekuru ugomba kurinda abuzukuru be. Bobi Wine yashinje Perezida Museveni kuba umunyagitugu utoteza abaturage be, amusaba kutwara abagande nk’uko nawe yifuza gutwarwa kuko hari igihe atari umutegetsi kandi atazahora ari n’umutegetsi.

Icyakora mu gusoza ibi birego byose Bobi Wine yasabye Perezida Museveni kwisubiraho kuko nta rirarenga. Mu kwezi gushize, igisirikare na polisi bya Uganda byahakanye ibirego ko Depite Wine yakorewe iyicarubozo. Na Perezida Museveni yahakanye ibyo birego, avuga ko ari inkuru z'ibihuha.

Bobi

Bobi Wine akubutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yagiye kwivuza indwara yemeza ko zatewe no gukorerwa iyicarubozo n’ubutegetsi bwa Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND