Uwacu Julienne Minisitiri w’Umuco na Siporo mu Rwanda yasuye ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare (Team Rwanda) yari yaritabiriye irushanwa rya Grand Prix Chantal Biya bakaza kugirirayo impanuka yatumye badakomeza isiganwa ryari rigeze ku munsi wa kane.
Abakinnyi batanu (5) barimo Nsengimana Jean Bosco, Nsengimana Jean Bosco, Rugamba Janvier, Uwiduhaye na Manizabo Eric nibo Sempoma Felix yari yitabaje kugira ngo bajye guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa ryari rigizwe n’uduce dutanu (5 Stages) rigakinwa kuva kwa 26 kugeza kuwa 30 Nzeli 2018.
Abakinnyi bari baserukiye u Rwanda muri Grand Prix Chantal Biya 2018
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Ukwakira 2018 mu masaha ya saa mbili z’umugoroba ni bwo iyi kipe yageze mu Rwanda mbere y'uko kuri uyu wa kabiri basurwa na Minisitiri w’Umuco na siporo kugira ngo arebe uko bamerewe ndetse anabihanganishe mu buryo bwose bushoboka.
Uwacu Julienne Minisitiri w'umuco na Siporo yaje kureba uko abakinnyi bamerewe ababwira ko bihangana
Sempoma Felix umutoza w’ikipe y’igihugu yari muri Cameroun yabwiye abanyamakuru ko irushanwa bari batangiye neza ariko bikaza kuba ibibazo ubwo bari bavuye kuri Hoteli bajya gukina agace ka kane k’iri siganwa.
“Muri rusange urugendo rwagenze neza tugera muri Cameroun turakina. Twatangiye dukina neza ku buryo ku munsi wa mbere twarangizanyije n’abandi turi ku mwanya wa kane. Umunsi wa kabiri nawo twitwaye neza. Ubwo twavaga kuri hoteli tujya gukina agace ka kane, imodoka yari itwaye ikipe y’u Rwanda, Burkina Faso na Cote d’Ivoire ikora impanuka, abakinnyi barakomereka, nyuma biba ngombwa ko u Rwanda na Burkina Faso badakomeza irushanwa kuko abakinnyi bayo bari mu bitaro, ntabwo byashobokaga rero”. Sempoma
Sempoma Felix umutoza mukuru wa Benediction Club niwe wari wanajyanye n'ikipe y'igihugu muri Cameroun
Kuri uyu wa Kabiri ni nabwo abakinnyi bari bagiye muri Cameroun bajyanwe ku bitaro bikuru bya gisirikare biri i Kanombe kugira ngo harebwe niba nta kindi kibazo gikomeye bagize. Sempoma Felix avuga ko Uwizeyimana Bonaventure na Jean Bosco Nsengimana ari bo basa naho bababaye ariko ko mu minsi micye nabo baraba bakize neza ku buryo bazakomeza gukina bisanzwe. Ati:
Twavuye kwa muganga ku bitaro bya gisirikare kuko abakinnyi bamwe bafite ibikomere bishobora gutuma abakinnyi badakomeza imyitozo ariko abandi nta kibazo kinini uretse Jean Bosco Nsengimana na Bonaventure Uwizeyimana bagifite igihe ariko nizera ko ubwo bakiri abana bizihuta.
Uwizeyimana Bonaventure wari kapiteni w’ikipe y’igihugu yari muri Cameroun avuga ko we yakomeretse ku kaguru k’ibumoso nubwo atari ukuvunika. Gusa ngo barashima Imana ko nta mukinnyi wagize imvune ikomeye cyane ku buryo byazamubuza gukomeza gukina umukino w’amagare.
“Twagize ikibazo Bosco (Nsengimana) abyimba akaguru nanjye nkomereka akaguru k’ibumoso ariko ni ibikomere kuko nta mukinnyi wavunitse. Ntabwo byaduciye integer cyane ariko twatashye tunashima Imana ko nta muntu wavunitse ku buryo atazakomeza gukina umukino w’amagare”. Uwizeyimana
Uwizeyimana Bonaventure we yagize ikibazo ku kaguru k'ibumoso
Uwizeyimana akomeza avuga ko kuri ubu nk’abakinnyi bababajwe nuko batakoze icyari cyabajyane ariko kandi bakaba bashima Imana ko nta muntu wakomeretse mu buryo bwatuma asezera ku mukino w’amagare.
Uwacu Julienne Minisitiri w'umuco na Siporoyari yazananye na Rurangayire Guy Didier wanamaze kuba umuyobozi wa siporo muri MINISPOC
Nyuma y’uduce dutatu twa Grand Prix Chantal Biya ikipe y’u Rwanda yari imaze gukina, Bonaventure Uwizeyimana ni we munyarwanda wari hafi kuko yari ku mwanya wa karindwi (7) ari inyuma ya Slovak Juraj Bellan amasegonda 20” kuko ari we wari uyoboye urutonde rusange.
PHOTOS: Anitha Usanase (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO