RFL
Kigali

Bralirwa n'ikinyobwa cyayo Coca-Cola bahuje abakunzi b’umupira mu mugoroba berekaniyemo imwe mu mikino y’igikombe cy’isi-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/06/2018 12:49
0


Bralirwa ibinyujije mu kinyobwa cyayo Coca cola bahurije hamwe abakunzi b'umupira w’amaguru bishimira kuba ari umuterankunga w’icyubahiro w'Igikombe cy'Isi cya 2018. Ni mu birori bikomeye byabaye ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 17 Kamena 2018.



Coca-Cola izirikana igikombe cy'Isi nk'ibihe bidasanzwe biza nyuma y'imyaka ine, bihuriza hamwe inshuti n'abavandimwe bagasangira umunezero w'ibirori bihuza abakinnyi bakomeye n'amakipe y'ibigugu ari naho Coca-Cola iserukana ishema mu gutera inkunga iki gikombe kiba gihanzwe amaso n'isi yose.

Coca- Cola mu buryo bwihariye yateye inkunga iki gikombe kiri kubera mu gihugu cy'u Burusiya. Coca-Cola yaraye imenyekanishije ko ari umuterankunga mu gikombe cy'isi ku bufatanye na Bralirwa. Ibintu bavuga ko bishimiye mu bijyanye n'ubucuruzi no kwamamaza ibikorwa byabo ndetse ngo ibi bituma bahora biga neza uko barushaho gufata neza abakiriya n'ababagana.

Coca-Cola

Coca-Cola umuterankunga w'igikombe cy'isi 2018

Peter Karadjov ukuriye iyamamaza bikorwa muri Bralirwa yavuze ko mu rwego rwo kwishimira kuba Coca-Cola ifatanyije na Bralirwa bateye inkunga igikombe cy'Isi cya 2018 bari gutegura uko abacuruzi bakorana na Bralirwa n'abakiriya ba Coca-Cola bazoherezwa mu Burusiya kureba imikino y'igikombe cy'isi.

Yagize ati " Mu rwego rwo gushimisha abakiriya muri iki gikombe cy'isi, Coca- Cola ifatanyije na Bralirwa tuzahuriza hamwe abakoresha ibinyobwa byacu n'abashinzwe kugeza ibicuruzwa bya Bralirwa ku baguzi tubohereze mu Burusiya kugira ngo birebere imikino y'igikombe cy'isi bari mu Burusiya mu mujyi wa Moscow.”

Yavuze kandi ko ibikorwa nk'ibi bihuriza hamwe abakunzi ba Coca-Cola ifatanyije na Bralirwa bigizwemo uruhare na Exp ari nayo ibitegura bizakomeza kuba mu bihe bitandukanye muri iki gihe cy'igikombe cy'isi nk'uko byari byateguriwe ahitwa Pili Soccer Ground hagamijwe ko abantu basangira ibyishimo by'imikino y'igikombe cy'isi. Ati "Ibikorwa binyuranye n'ibindi byinshi bizakomeza gutegurwa binatangazwe hishimirwa igikombe cy'isi cy'uyu mwaka.”

Iki gikorwa nk'iki kizongera kuba kuwa 15 Kamena 2018 aho abakunzi ba Coca-Cola ifatanyije na Bralirwa ndetse na Exp bazerekwa imikino y'igikombe cy'isi nk'uko byagenze mu ijoro ryakeye. Ni mu rwego rwo gukomeza gufata neza abakiriya bishimira ikinyobwa cya Coca-Cola muri iki gihe cy'igikombe cy'isi no mu bihe bizaza. Muri ibi bikorwa kandi Coca-Cola itanga n'ibihembo bitandukanye.

AMAFOTO:

Bralirwa

umuterankunga

mukuru Coca Cola

Pili Pili hahurira benshi

mu kinyobwa cyayo

Byari ibirori

Imikino ihuza abantu mu ngeri zitandukanye

abayobozi batandukanye ba

Abakozi muri Bralirwa, Coca-Cola na Exp

patience

 

 

Bralirwa na cocacol

Belise Kaliza wa RDB na Patience wa Bralirwa bari muri ibi birori






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND